Minisitiri w’intebe wa Sénégal yavuze kuri Donald Trump amagambo akakaye
Guverinoma ya Sénégal yagaragaje impungenge zikomeye ku ruhare rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu bibazo by’umutekano ku rwego mpuzamahanga, ivuga ko ibikorwa bye bidashyira imbere amahoro ahubwo bishobora kongera umwuka mubi ku Isi.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, mu nama mpuzamahanga yibanze ku busugire bw’ibihugu yabereye i Dakar ku wa 9 Mata 2026.
Mu ijambo rye, Sonko yagarutse ku mateka y’intambara zitandukanye zagiye zikorwa n’ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi, agaragaza ko akenshi zagiye zitangizwa hagamijwe guhindura ubutegetsi bw’ibindi bihugu, ariko ntizigere zigera ku ntego zabaga zitezweho.
Yavuze ko ingero zirimo intambara zabereye muri Vietnam, Iraq, Afghanistan, Libya ndetse na Syria zigaragaza ko izi gahunda zitigeze zizana ibisubizo birambye, ahubwo zateje ibibazo byinshi birimo umutekano muke n’ihungabana ry’ubukungu.
Yakomeje agaragaza ko ibiri kuba muri Iran nabyo bisa n’ibisubiramo ibyabaye ahandi, aho intambara itageze ku ntego zayo zirimo guhindura ubutegetsi, ahubwo igasiga ingaruka zikomeye ku baturage no ku rwego mpuzamahanga.
Sonko yagaragaje ko, nubwo intambara yakomeje, impande zirebwa n’ikibazo ziri kugana ku nzira y’ibiganiro, ashimangira ko ariyo yakabaye yarashyizwe imbere kuva mbere.
Yavuze ko politiki yo kwivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu ishingiye ku kwitwaza demokarasi ikwiye gusubirwamo, agaragaza ko buri gihugu gifite uburenganzira bwo kwihitiramo icyerekezo cyacyo.
Mu gusoza, Minisitiri w’Intebe wa Sénégal yashimangiye ko ibiganiro, ubufatanye n’ubwumvikane ari byo bikwiye gushyirwa imbere mu gukemura amakimbirane, aho gukoresha imbaraga za gisirikare, bitewe n’ingaruka zikomeye intambara zigira ku Isi yose.
