AmakuruPolitiki

Minisitiri UTUMATWISHIMA yibukije Urubyiruko uruhare rwarwo mu kubaka igihugu

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yasabye urubyiruko gukunda ishuri n’umurimo, bibategura kuzaba abaragwa beza b’igihugu mu gihe kiri imbere.

Ibi yabigarutseho ku wa 23 Nyakanga 2025, ubwo yatangizaga gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko bari mu birihuko yiswe ‘Intore mu biruhuko’, yabereye mu Murenge wa Nyabimata, ho mu Karere ka Nyaruguru.

Abana bazitabira iyi gahunda izajya iba gatatu mu cyumweru, bazungukiramo indangagaciro z’umuco Nyarwanda, gukunda ishuri, gukunda umurimo ndetse no kongera ubusabane n’abandi binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Minisitiri Dr. Utumatwishima avuga ari igihe cyo kwigisha abamaze kubyiruka kuzirikana uruhare rwabo mu kubaka iguhugu, kuko ari bo bazakomeza kubikora ejo hazaza.

Ati “Muri iki gihe bakwiye kongera kwibutswa gukunda kwiga no kugira uruhare mu mushinga munini wo kubaka u Rwanda, bagakura bazi ko ibyo biga bizabagirira akamaro, binashyira itafari mu iterambere rihuriweho ry’igihugu.”

Ashingiye ku mateka ya Nyabimata ubwo hibasirwaga n’ibitero bya FLN bikangiza byinshi ndetse bigahitana abaturage, Minisitiri Dr. Utumatwishima yanasabye urubyiruko gukura rwiyumvamo umuhate wo kurinda ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Ishimwe Rodrigue uri mu rubyiruko rwahawe impanuro, yavuze ko we na bagenzi be bagiye kurushaho kwihuza bakaganira ku byabateza imbere.

Ati “Tuzajya duhura nk’urungano tuganire ku bitureba nk’ubuzima bw’imyororokere ndetse tunidagadure, kugira ngo tuzasubire ku ishuri tumeze neza. Iyi gahunda twizeye ko izakomeza kutubumbira hamwe.”

Mutuyimana Eugénie we avuga ko iyi gahunda izabarinda ubuzererezi, ndetse ikanabafasha kuzamura impano zabo, dore ko mu kwidagadura bazakora, bazaba baboneyemo umwanya wo kwigaragaza no kwerekana impano zabo.

Biteganyijwe ko iyi gahunda ya ‘Intore mu Biruhuko’ izasoza mu mpera za Kanama 2025, izitabirwa n’urubyiruko rusaga miliyoni 1, ikazajya iba ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, guhera saa Saba z’Amanywa.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger