AmakuruPolitiki

Minisitiri Dr. Vincent Biruta yasezeye mu cyubahiro abapolisi 74 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, ku mugoroba wa 12 Ukuboza 2025 yasezeye mu cyubahiro abapolisi 74 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo abakomiseri babiri, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu butumwa yagejeje kuri aba bapolisi, Minisitiri Dr. Biruta yabashimiye ubwitange, umurava n’ubunyamwuga bagaragaje mu myaka bamaze bakorera Igihugu, ashimangira ko bagize uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano n’ituze by’u Rwanda.

Yabasobanuriye ko kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bidakuraho inshingano zo kugira uruhare mu mutekano w’Igihugu, ahubwo ko bihindura uburyo n’aho umusanzu wabo uzatangirwa. Yagize ati: “Kujya mu kiruhuko cy’izabukuru rero ntibivuze ko ibijyanye n’umutekano muciye ukubiri nabyo, ahubwo icyo muhinduye ni aho muzatangira umusanzu wanyu.”

Minisitiri Dr. Biruta yakomeje abasaba gukomeza kuba inkingi z’umutekano aho batuye, bafatanya n’abandi baturarwanda, inzego z’ubuyobozi, Polisi y’Igihugu ndetse n’izindi nzego z’umutekano, kugira ngo umutekano n’ituze by’igihugu bikomeze kubungabungwa.

Yanashimangiye ko ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ubwa Polisi y’igihugu buzahora bubaba hafi, bubashyigikira muri gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza yabo n’imiryango yabo, anabizeza ko umusanzu batanze utazibagirana.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye ba Polisi y’u Rwanda, inshuti n’imiryango y’aba bapolisi, bagaragaje ishema n’ishimwe ku kazi k’indashyikirwa bakoze mu gihe cyose bari mu nshingano zabo zo gukorera Igihugu.

Inkuru ya MUKIZA Isaac

Twitter
WhatsApp
FbMessenger