AmakuruPolitiki

Minisiteri Nduhungirehe yavuze kubashinja u Rwanda gukorera Jenoside muri DRCongo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko icyifuzo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cy’uko umuryango mpuzamahanga wakwemeza ko u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23 byakoze jenoside ari ubucucu.

Tariki ya 9 Nzeri 2025, Minisitiri ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC, Samuel Mbemba, yabwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko abasirikare b’u Rwanda n’abarwanyi ba M23 bishe abasivili, bityo ko ubu bwicanyi bukwiye kwitwa jenoside.

Mu byo Minisitiri Mbemba yashingiyeho atanga iki cyifuzo harimo raporo ya Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yashinje M23, “abo bikekwa ko ari RDF” n’abasivili bari kumwe, gutera amasambu yo muri Sheferi ya Bwisha muri teritwari ya Rutshuru, bakica abasivili amagana biganjemo Abahutu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu ishami rya Loni n’indi miryango mpuzamahanga iri Genève mu Busuwisi, Urujeni Bakuramutsa Manzi, yamaganye iki kirego, amenyesha aka kanama ko gushinja iki gihugu jenoside ari ukurenga umurongo utukura, yibutsa ko nta rwego mpuzamahanga rwigeze rwemeza ko cyayikoze.

Yagize ati “Ni umurongo utukura ku gihugu cyacu, Bwana Perezida, gushinjwa jenoside mu gihe tuzi ko ibyo byemezwa hashingiwe ku itegeko mpuzamahanga. Nta rwego rwigeze rubyemeza, bityo rero sinemera ko bivugirwa hano mu mbago za Loni kandi sinemera ko biba mubireba Bwana Perezida. Si ikirego turi bwemere.”

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko icyifuzo cya Minisitiri Mbemba kirimo ubucucu kuko uyu Munye-Congo atagaragaje abagambiriwe muri iyo jenoside yasabye ko umuryango mpuzamahanga wemeza.

Yagize ati “Jenoside kuri bande? Ubwoko butari Abatutsi? Bose se? Ni bande turi kugerageza gutsemba uko? Urumva uburyo iki cyifuzo ari ubucucu.”

Ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR n’imitwe ya Wazalendo bikomeje kugaba ibitero ku basivili bo mu bwoko bw’Abatutsi, cyane cyane ku Banyamulenge batuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Hatanzwe impuruza ziherekejwe n’ibimenyetso ariko ntacyo umuryango mpuzamahanga wabikozeho.

Mu rwego rwo gupfukirana ibi byaha, Leta ya RDC yatangiye ubukangurambaga bushinja u Rwanda na M23 gukora jenoside, irahirira kubushyiramo imbaraga kugeza ubwo umuryango mpuzamahanga uzemeza ko ari jenoside koko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger