MINEDUC yatangije ubukangurambaga bw’isuku mu mashuri
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kwimakaza isuku n’isukura, hibandwa cyane ku mashuri kubera umubare munini w’abayigamo.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko amashuri ari ahantu heza ho gutoza umuco w’isuku, kuko ahuriramo urubyiruko rwinshi rushobora kuwukwirakwiza no mu miryango rukomokamo.
Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe “FresheriKuIshuri”, bugamije guteza imbere isuku mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu muri iki gihembwe cya kabiri.
Mu Mujyi wa Kigali, iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Kicukiro, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Karembure, aho abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bakoze umuganda wo gusukura ikigo cyabo.
Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko iyi gahunda ijyanye na politiki ya Leta yo guteza imbere isuku n’isukura mu gihugu, yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2025.
Yagize ati: “Kubera ko igice kinini cy’Abanyarwanda ari abanyeshuri, ni ngombwa ko isuku itangirira mu mashuri kugira ngo ibe umuco uhoraho.”
Yongeyeho ko iyi gahunda igamije gutuma abanyeshuri, abayobozi b’amashuri, abarimu n’ababyeyi bafatanya mu kurinda isuku kuva igihembwe cya kabiri gitangiye. Yashimangiye ko FresheriKuIshuri atari igikorwa cy’igihe gito, ahubwo ari gahunda izakomeza gukurikiranwa kugira ngo igire umusaruro urambye.
MINEDUC kandi yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kubungabunga isuku y’abana babo, by’umwihariko ku myambaro no mu buzima bwa buri munsi, kuko isuku ifite uruhare runini mu kwirinda indwara no guteza imbere imyigire.
Umuyobozi wa GS Karembure, Sr Uwimbabazi Edithe, yavuze ko ubu bukangurambaga ari ingenzi kuko buzamura imibereho myiza y’abanyeshuri ndetse n’ubwiza bw’imyigire.
Yatangaje ko bazakomeza kwigisha abanyeshuri akamaro k’isuku kugira ngo babikomeze no mu ngo zabo. Yongeyeho ko kubera ubwinshi bw’abanyeshuri, bazashyira imbaraga by’umwihariko mu isuku y’ubwiherero no kongera ibikoresho n’abakozi bashinzwe isuku.
Ku ruhande rw’abanyeshuri, Manirakiza Fabrice wiga mu mwaka wa gatatu yavuze ko iyi gahunda izabafasha kugira umuco uhamye w’isuku, cyane ko mbere nta munsi uhoraho waharirwaga umuganda rusange.
Ubu bukangurambaga bwa FresheriKuIshuri bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu turere twinshi tw’igihugu, barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, ndetse n’abandi bayobozi mu turere nka Bugesera, Rubavu, Rusizi, Nyagatare na Karongi, bagaragaza ko isuku igomba kuba inshingano za buri wese.



