AmakuruUbuzima

Menya Amwe mu Mavugurura Kuri Mituweli: Serivisi z’Ubuvuzi Zikurikirana Zongerewe

Mituweli (Ubwisungane mu Kwivuza) ikomeje kuvugururwa no kunozwa hagamijwe kongera ireme rya serivisi z’ubuvuzi zihabwa abaturage. Aya mavugurura aje mu gihe u Rwanda ruri kwizihiza imyaka 25 iyi gahunda imaze itangiye gukorera Abanyarwanda, ikaba yarabaye inkingi ikomeye mu gutuma benshi babona ubuvuzi batagombye guhura n’imbogamizi z’amikoro make.

Mu myaka 25 ishize, Mituweli yagaragaye nk’igisubizo gikomeye cyane cyane ku baturage bafite ubushobozi buke, aho yabafashije kubona ubuvuzi ku giciro gito kandi ku gihe. Abaturage benshi bagiye bavurwa indwara zitandukanye batagombye kugurisha imitungo yabo cyangwa gufata imyenda ihanitse, ibintu byagabanyije ubukene bukomoka ku kwivuza no kuzamura imibereho myiza y’imiryango myinshi.

Mu mavugurura mashya, zimwe muri serivisi z’ubuvuzi zikomeye kandi zisaba amafaranga menshi zongewe ku bwishingizi bwa Mituweli. Harimo gusimburizwa impyiko, ubuvuzi bwa kanseri, ubuvuzi bw’umutima, kubaga amavi, kubaga umutwe w’igufa ry’ukuguru, kubaga urutirigongo, kuyungurura amaraso, kubaga ibice bikomeye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, insimburangingo n’inyunganirangingo, ndetse no guhabwa ibice by’amaraso nk’umushongi, udufashi n’insoro zitukura.

Izi serivisi zisanzwe zitwara amafaranga menshi, ariko kuba zarashyizwe mu zishingirwa na Mituweli bizafasha abarwayi kubona ubuvuzi bwisumbuyeho batikoreye umutwaro uremereye.

Imiterere y’imisanzu ikomeza kugendera ku byiciro by’imibereho, aho icyiciro cya mbere gikomeza kwishyurirwa 100% na Leta, icyiciro cya kabiri kigahabwa inkunga y’inyongera ya Leta, mu gihe ibindi byiciro byiyishyurira hakurikijwe ubushobozi bwabyo. Ibi bigaragaza ko gahunda ya Mituweli ikomeje gushyira imbere uburinganire no korohereza abatishoboye.

Mu gihe hizihizwa imyaka 25 Mituweli imaze ishinzwe, bigaragara ko iyi gahunda yakemuye byinshi mu rwego rw’ubuzima, igabanya umubare w’ababuraga ubuvuzi kubera kubura ubushobozi, inongera icyizere cy’abaturage muri serivisi z’ubuzima.

Aya mavugurura mashya arushaho gushimangira intego yo kugeza ubuvuzi bufite ireme kuri bose no gukomeza kubaka u Rwanda rufite abaturage bafite ubuzima bwiza.

Ku bindi bisobanuro, abaturage bashobora guhamagara 4044.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger