Marine FC na Etincelles FC zanganyije na APR FC na Rayon Sports, abatoza bagira icyo bavuga ku misifurire
Amakipe ya APR FC na Rayon Sports yari yasuye Akarere ka Rubavu mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda yo kwishyura, ntiyabashije kubona intsinzi nk’uko benshi babitekerezaga, kuko yose yanganyije n’amakipe yari yayakiriye.
Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026, APR FC yakinnye na Marine FC mu mukino w’Umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu.
Marine FC yatangiye umukino yitwara neza cyane, inatsinda ibitego bibiri hakiri kare mu gice cya mbere. Icyakora mu gice cya kabiri, APR FC yagarutse mu mukino ibasha kwishyura ibyo bitego, umukino urangira amakipe yombi anganyije.
Nubwo APR FC yabashije kugaruka mu mukino, mu gice cya mbere yari yagaragaje intege nke ugereranyije na Marine FC yari yayirushe cyane mu busatirizi no mu bwugarizi.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi, yagaragaje ko atanyuzwe n’imisifurire y’uyu mukino, by’umwihariko ku byakozwe n’umusifuzi Aline Umutoni.
Yagize ati: “Twatangiye umukino turi hejuru ya APR FC kandi n’ibyavuye mu gice cya mbere birabigaragaza. Twatsinze ibitego bibiri kandi twari twitwaye neza mu bwugarizi no mu busatirizi. Ibyakozwe n’uriya musifuzi we arabizi neza, Imana izabimuhembere.”
Bukeye bwaho ku Cyumweru, Etincelles FC nayo yakiriye Rayon Sports mu mukino wabereye i Rubavu, urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni, nawe yagaragaje ko hari ibyo atishimiye ku misifurire, ariko avuga ko kuyinenga kenshi bishobora gutuma abasifuzi bagira inzika ku makipe.
Yagize ati: “Iyo tuvuga ku misifurire hari igihe bitera abasifuzi kutwishimira, bakavuga bati uyu yarantutse. Ubu reka mbivuge gutya, imisifurire yagenze neza… ariko nanone murabyumva.”
Yakomeje avuga ko akenshi abatoza bahitamo kwicecekera kugira ngo birinde ibibazo bishobora kuvuka mu mikino ikurikira.
Ati: “Ejo hashobora kongera kubaho undi mukino tugahura. None se wavuga ibintu bikomeye ku musifuzi ejo ukongera guhura nawe bikagenda bite? Nanjye numvise Rwasamanzi asabira umugisha umusifuzi, nanjye mvuga nti Imana imufashe.”
Nyuma y’uyu mukino, Etincelles FC yagumye ku mwanya wa 16 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 29, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 39.

