AmakuruImikino

Manchester United yirukanye Ruben Amorim ku mwanya w’umutoza mukuru

Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yahagaritse ku mwanya w’umutoza mukuru Umuporutigali Ruben Amorim w’imyaka 40, icyemezo cyafashwe kigatangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya, nyuma y’amezi 14 yari amaze ayitoza.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’iyi kipe aravuga ko ihagarikwa rya Amorim rishingiye ku kudahuza n’ubuyobozi, aho umubano wari hagati y’impande zombi wangiritse bikomeye mu mezi ashize. Ibi byatumye gukomeza gukorana bidashoboka, bityo hafatwa icyemezo cyo kumuhagarika mbere y’uko amasezerano ye arangira.

Bivugwa ko kutumvikana byibanze ku miyoborere y’ikipe, politiki yo kugura no kugurisha abakinnyi, ndetse n’icyerekezo rusange Manchester United igomba kuganamo mu gihe kiri imbere.

Nubwo Amorim yari yarahawe inshingano zo kongera kubaka ikipe no kuyisubiza ku rwego rwo hejuru, umusaruro wagaragaye mu marushanwa atandukanye ntiwari ku rwego rwashimishije ubuyobozi n’abafana.

Nyuma yo guhagarika Ruben Amorim, Darren Fletcher ategerejwe gufata inshingano zo gutoza ikipe by’agateganyo. Fletcher, wahoze ari umukinnyi wa Manchester United akaba asanzwe ari umwe mu bayobozi mu by’umupira muri iyi kipe, azayiyobora mu mikino iri imbere mu gihe ubuyobozi bukomeje gushaka umutoza mushya uhoraho.

Ruben Amorim yamaze kumenyeshwa icyemezo, ahita anasezerwa ku nshingano ze. Biteganyijwe ko ashobora gutanga itangazo rishimira abafana, abakinnyi n’ubuyobozi mu minsi iri imbere.

Iri hinduka ryongeye kugaragaza ibihe bigoye Manchester United imazemo mu myaka ishize, aho iyi kipe ikomeje gushaka umuti w’igihe kirekire wo kuyisubiza ku rwego rwo guhatanira ibikombe mu Bwongereza no ku mugabane w’u Burayi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger