AmakuruPolitiki

Lt General Kabandana Innocent yitabye Imana

Lt General Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, yitabye Imana, azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwa Lt General Innocent Kabandana yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025.

Amakuru yatugezeho ni uko Lt Gen Kabandana yari amaze iminsi yivuriza mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ari naho yapfiriye.

Ku wa 26 Nzeri 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yazamuye Innocent Kabandana mu ntera amuha ipeti rya Lt General, nyuma yo gusohoza inshingano ze muri Mozambique.

Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umugabo wari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n’ubuyobozi bw’Ingabo kuko yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda i Washington’s DC.

Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n’Umuyobozi wa ‘special forces’.

Mu mwaka Lt Gen Innocent Kabandana yamaze ayoboye ingabo muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado

Twitter
WhatsApp
FbMessenger