Louise Mushikiwabo: “Ubutegetsi bwa RDC Ntibwishimiye Kuyobora OIF, Ariko Nta Gihunga Mfite ku Matora”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itishimiye kubona Umunyarwandakazi ayoboye uyu muryango, aho Perezida Félix Antoine Tshisekedi atagishaka guhura na we mu bikorwa bya OIF.
Mushikiwabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, agaruka ku mibanire ye na Leta ya Kinshasa mu gihe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Iki kiganiro cyibanze ku cyemezo u Rwanda ruherutse gufata cyo kongera kumusubizamo nk’umukandida w’uyu mwanya.
Yashimangiye ko, natorwa mu manda ya gatatu, hari byinshi yiteguye gukora kandi hari ibihugu byamaze kugaragaza ko bimushyigikiye, nubwo atavuze amazina y’ibyo bihugu. Mushikiwabo azongera guhatanira kuyobora OIF mu gihe u Rwanda rutarumvikana neza na RDC na Burundi, ibihugu byombi binyamuryango ba OIF.
Abajijwe niba adafite impungenge ku kuba RDC ishobora kutamushyigikira, Mushikiwabo.
Yagize ati:”Buri matora agira abayarwanya, ndetse hari abayakoresha nk’amahirwe yo kugera ku nyungu zabo za politike. Birumvikana iyi kandidatire ntivugwaho rumwe muri RDC, kandi ibyo ntibyatunguranye. Uku kuyirwanya nari nakubonye, ariko ni bimwe mu bigize umukino.”
Mu mpera za Mutarama 2026, Guverinoma ya RDC yatangaje ko izatanga umukandida uzahatana na Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF. Yabajijwe niba azi aya makuru, asubiza ati:
“Ni byiza. Ibihugu bizabasha kwihitiramo. Mubireke bizatore! Mu by’ukuri ntekereza ko guhatana ari byiza kuri OIF, bizana impinduka mu muryango wacu, ni byiza. Njye nta gihunga mfite kuri iyi kandidatire ndetse n’aya matora.”
Ku bijyanye n’umubano na Leta ya Kinshasa, Mushikiwabo yavuze ko kuba Umunyarwandakazi ayoboye OIF bitishimisha abayobozi ba Congo. Yagize ati:
“Félix Tshisekedi ni umwe mu bakuru b’ibihugu nagendereye ubwo nari ngeze muri OIF. Nyuma twahuye inshuro nyinshi i Paris, Addis-Ababa na Washington. Byageze aho kuri ubu atagishaka ko duhura.”
Mushikiwabo yanavuze ko afata RDC nk’umunyamuryango w’ingenzi, ariko ko ibibazo bimwe by’ibihugu bishobora gutuma imikoranire idatungana.
Ku wa 12 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Mushikiwabo yatowe bwa mbere kuri uyu mwanya mu 2019, manda ye ya kabiri ikaba yatowe mu Ugushyingo 2022, mu nama ya 18 y’abakuru b’ibihugu n’imiryango ya OIF i Djerba, muri Tunisie.

