AmakuruPolitiki

Loni isaba ishyirwa mu bikorwa ryihuse ry’Icyemezo 2773 (2025) mu guhangana n’umutekano mucye ukomeje kwiyongera muri Kivu y’Amajyepfo

Umuyobozi w’ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix, yavuze ko “ibibera muri iyi minsi muri Kivu y’Amajyepfo bigaragaza ku buryo budashidikanywaho icyuho kinini kiri hagati y’imbaraga zishyirwa mu nzira za dipolomasi n’ukuri k’ubuzima abaturage basanzwe bagirwaho ingaruka n’imirwano bakomeje kubamo”, asaba ko icyemezo 2773 (2025) cyashyirwa mu bikorwa bidatinze.

Lacroix yagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano (Security Council), kuri uyu wa 12 Ukuboza, raporo ku miterere y’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ibikorwa by’Ubutumwa bwa Loni bwo Gushyigikira Umutekano n’Ituza muri icyo gihugu (MONUSCO).

Nk’uko bigaragara muri raporo iheruka y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, umuyobozi w’ibikorwa byo kubungabunga amahoro yagaragaje ko RDC ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano n ’ubutabazi, aho abaturage basanzwe bari mu duce twibasiwe ari bo bakomeje kwibasirwa cyane kurusha abandi. Mu minsi ishize, igitero gishya cyatangijwe n’inyeshyamba za AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo cyongeye kuzahura impungenge z’uko intambara yakwira mu karere kose, bikagira ingaruka zikomeye zidashobora gupimwa.

Yasabye ko habaho “agahenge gahita gashyirwaho kandi katagizwemo ibisabwa, ndetse n’uko impande zose zubahiriza ibyo ziyemeje mu rwego rw’inzira za Washington na Doha”, yongeraho ko ibyo “ari ingenzi cyane niba intambwe igenda iterwa muri dipolomasi igomba guhinduka impinduka zifatika ku buzima buri ku butaka.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije yongeye gushimangira ko “muri ibi bihe bikomeye, ari ngombwa ko Akanama k’Umutekano kagira icyo gakora mu buryo bwose bushoboka kugira ngo hashyirweho ibyangombwa bizafasha MONUSCO gusohoza inshingano zayo zo kurinda abasivili, no gusubiza ibyifuzo bikomeje kwiyongera bijyanye n’uruhare rwayo mu gushyigikira inzira z’amahoro zirimo gukorwa.”

Yongeyeho ko “ari ingenzi cyane ko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byemeza ko ubutumwa buhabwa ibikoresho n’amikoro bikenewe kugira ngo bushobore kuzuza inshingano z’ibanze bwahawe n’amategeko abutegeka.”

Lacroix yanagaragaje ko uruhare rw’Akanama k’Umutekano “ari ingenzi kurushaho muri iki gihe.”

Yagize ati: “Igisubizo gisobanutse, gihamye kandi gihuriweho n’Akanama k’Umutekano ni ingenzi cyane mu gukumira ko amakimbirane arushaho kwiyongera, kwirinda ibyago byo gucikamo ibice kwa RDC, no guhagarika ikwirakwira ry’ihohoterwa mu karere.”

Yasoje agira ati: “Akanama gafite ubushobozi bw’ ibikoresho n imbaraga za politiki n ‘ amategeko bikenewe kugira ngo gashyire mu bikorwa ibyemezo byafashwe, gashyigikire inzira z’ubuhuza zirimo gukorwa, kandi kohereze ubutumwa busobanutse ku mpande zose bwerekana ko kubahiriza agahenge, amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara, n’ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari inshingano idashobora kwirengagizwa.”

Inkuru ya MUKIZA Isaac

Twitter
WhatsApp
FbMessenger