AmakuruImikino

Lamine Yamal yavuze amagambo akomeye kuri CR7 wegukanye igikombe cya UEFA Nations League

Mu gihe abantu benshi batunguwe n’uburyo Lamine Yamal yitwaye neza mu mikino ya UEFA Nations League, ibyatangajwe n’uyu musore w’imyaka 17 nyuma y’umukino wa nyuma byagaragaje ko atari impano ahubwo ko acishamo akubaha n’abanyabigwi bamubanjirije.

Mu magambo ye y’icyubahiro, Lamine Yamal yagize ati: “Sinifata ngo nigereranye na Cristiano Ronaldo kuko ari we mukinnyi ukomeye cyane wabayeho mu mateka.”

Uyu ni umwe mu magambo atari asanzwe atangazwa n’abakinnyi bakiri bato, benshi muri bo baba bafite ishyaka ryo kwigereranya n’ibyamamare mu rwego rwo kwiyerekana. Ariko kuri Lamine Yamal, ibintu byabaye ukundi: yahisemo gushima no kuzirikana urugendo rwa Cristiano Ronaldo, aho kwigereranya na we.

Uyu musore amaze kwigaragaza muri FC Barcelona no mu ikipe y’igihugu ya Espagne, aho yakoze amateka nk’umukinnyi muto cyane wakiniye iyi kipe. Nubwo ari gutera imbere byihuse, ntarigera yiyemera cyangwa ngo yibone nk’uri ku rwego rumwe n’abamaze imyaka myinshi bihagararaho ku rwego mpuzamahanga.

Cristiano Ronaldo, uri mu myaka 39, ari mu bakinnyi bamaze gusiga izina rikomeye mu mupira w’amaguru. Ibikombe yatsindiye amakipe atandukanye, ibitego yatsinze ku rwego rw’isi, n’uko yakomeje kurwana no kwigaragaza n’iyo byagoye, byamuhaye icyubahiro n’imyanya idasanzwe mu mitima y’abafana benshi. Ni yo mpamvu amagambo ya Yamal agaragara nk’ubuhamya bw’umusore ufite intego ariko unubaha abamubanjirije.

Mu mateka, imikino yahuje Espagne na Portugal yagiye iba ishyushye kandi ikurura imbaga. Ibi bihugu bihana imbibi byahoranye amarushanwa akomeye mu marushanwa mpuzamahanga, nk’Igikombe cy’Isi n’Igikombe cy’Uburayi.

Umukino w’ingenzi wafashije Cristiano Ronaldo kongera kwandika amateka ni uwa uw’igikombe cy’Isi (World Cup 2018), ubwo yatsindaga Espagne ibitego bitatu wenyine, harimo igitego cy’umutariro(Kufura) cyatumye Portugal inganya na Espagne 3-3 mu buryo bw’amateka. Uyu mukino wakomeje gushimangira ko Ronaldo ari umukinnyi udasanzwe kandi udasubirwaho mu mateka y’uyu mukino.

Hari n’indi mikino Ronaldo yakinnye na Espagne, nko muri EURO 2012 aho yasezerewe kuri penaliti, ndetse no mu mikino ya UEFA Nations League aho Portugal yagiye itsindwa cyangwa inganya, ariko Ronaldo akagaragaza urugamba rwo guhangana n’ikipe yari ikomeye nk’iy’Espagne. Muri ibyo byose, Ronaldo yagiye yitwara nk’intwari, ndetse akarushaho gukundwa n’abafana bo hirya no hino ku isi.

Kubona rero Lamine Yamal, ufite ibihe bikomeye by’imbaraga n’amahirwe menshi, avuga ko atakwigereranya na Ronaldo, ni isomo rikomeye ku bandi bakinnyi bakiri bato. Ni umuco wo kwiyoroshya no kumenya ko ubuhangange butubakwa n’amagambo y’amashyengo, ahubwo n’akazi kenshi, kwihangana no kubaha inzira y’abandi.

Ibi ni byo bitandukanya umukinnyi ufite impano y’igihe gito n’ufite umurongo wo kubaka amateka ahamye.

Nta gushidikanya ko niba Yamal akomeje gutya akina neza, akicisha bugufi, akanigira ku barimo Cristiano Ronaldo azashobora kugera kure cyane mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger