AmakuruPolitiki

Kwibuka 32:Perezida Kagame na Madamu we bacanye urumuri rw’Icyizere i Kigali(Amafoto)

Perezida Paul Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango w’umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye muri BK Arena.

Uyu muhango wasoje urugendo rwo Kwibuka, aho Perezida Kagame yifatanyije n’abari bahari ndetse acana urumuri rw’icyizere, nk’ikimenyetso cyo guharanira ejo hazaza heza. Abitabiriye barenze ibihumbi 10 bari muri BK Arena, mu gihe abandi bakurikiraga igikorwa bari muri Petit Stade, biganjemo urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu buhamya bwatanzwe na Karangwa Jean Marie Vianney utuye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, yagaragaje inzira yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, aho yarokotse nubwo yarashwe isasu ryanyuze mu mugongo rikagera mu ijosi. Yasobanuye ko mbere ya Jenoside, hari ivangura ryakorerwaga Abatutsi no mu mashuri, atanga urugero ku ishuri rya APACOPE ryagiye ribangamirwa kugeza bamwe mu baryigagamo bambuwe impamyabumenyi zabo.

Yavuze kandi ko abanyeshuri bageragezaga kwirinda ihohoterwa bakoresheje amayeri atandukanye nko kugendera hamwe cyangwa guhindura ibimenyetso by’ishuri. Yongeyeho inkuru ibabaje y’umunyeshuri biganaga wishwe n’abasirikare nyuma yo gufatwa ku bariyeri, aho umurambo we wabonetse wajugunywe ku bitaro bya CHUK.

Mu 1994, Karangwa yari afite imyaka 21, anavuga ko yarokokeye muri Hôtel des Mille Collines. Yagaragaje ko ubuzima bw’abari bahahungiye bwari bugoye, anavuga ko kurokoka kwabo byatewe n’ingabo za FPR zabashije kubakura muri icyo kibazo binyuze mu bwumvikane bwo kugurana impunzi.

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko abakoze Jenoside bakwiye gukurikiranwa aho bari hose ku Isi bagashyikirizwa ubutabera. Yagaragaje kandi ko nubwo hashize imyaka 32, u Rwanda rumaze kwiyubaka no kwisubiza isura nziza ku rwego mpuzamahanga.

Yaburiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside igikomeje kugaragara mu karere, ashimangira ko hari uruhare rw’imitwe irimo FDLR. Yanavuze ko hakenewe gukomeza gufasha Abanyarwanda guhangana n’ihungabana, binyuze mu biganiro n’ubufasha bwo mu mutwe.

IBUKA kandi iri gushyira imbaraga mu kubika ubuhamya bw’abarokotse Jenoside hakoreshejwe ikoranabuhanga, no kwigisha abakiri bato amateka nyayo, kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Mu ijambo rye ritangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, Perezida Kagame yashimangiye ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda. Yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano yo kurinda ubuzima bwabo no kurwanya ikintu cyose cyasubiza igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo.

Yagaragaje ko kwibuka atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari umusingi wo kubaka ubumwe n’ahazaza h’igihugu, ashimangira ko nta Munyarwanda uzongera kwicwa nk’uko byigeze kugenda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger