Kureka gukurikirana Agathe kanziga byahagurukije Abanyarwanda batuye mu Bufaransa
Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wasabye inzego z’ubutabera kudacogora mu rugendo rwo gukora ibishoboka byose kugira ngo Agathe Kanziga, wahoze ari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana, agezwe imbere y’ubutabera abazwe ku byaha aregwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi CRF yabitangarije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, nyuma y’uko ubutabera bw’u Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga kuri uwo mugore ku byaha ashinjwa birimo n’ibyibasiye Ikiremwamuntu.
CRF yavuze ko yatangajwe no kumenya ko abacamanza bari bashinzwe gukurikirana dosiye ya Kanziga bashobora kuba bari hafi kuyifunga batamushyikirije inkiko ngo abazwe ku byaha akekwaho.
Itangazo rya CRF ryakomeje riti “Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byinshi, abacamanza bagaragaje ko iperereza ryisumbuyeho ryasabwe n’Ibiro by’Ubushinjacyaha “ritagikenewe” ngo bashingiye ku kuba “hari harongeweho ikindi gihe kirekire kandi cyumvikana.”
Ryakomeje riti “CRF iributsa ko guhera mu 2007, urwego rwari rushinzwe gusuzuma ubusabe bw’ubuhungiro [bwa Agathe Kanziga], rwasanze hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko Agathe Kanziga yaba yaragize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. [Byongeye kandi, urwo rwego rwashingiye kuri izo mpamvu mu gufata icyemezo cyo kumwima ubuhungiro yari yasabye.]”
CRF yagaragaje ko ukudindira k’ubutabera kuri iki kibazo gifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, kwatewe ahanini n’uko abayobozi bariho icyo gihe batigeze bashyigikira ubutabera ngo bubone ubushobozi n’imbaraga byo gukora akazi kabwo uko bikwiye.
Iti “Biratangaje rero kubona ko igihe cyatambutse gikoreshwa nk’impamvu yo kwima abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi uburenganzira bwabo bwo kumenya ukuri no guhabwa ubutabera, by’umwihariko mu gihe bagikomeza kubana n’ingaruka zayo.”
CRF yavuze ko yamaganye icyo cyemezo cyafashwe n’abo bacamanza bo ku rwego rwa mbere, nubwo hakiri inzira z’amategeko zigomba gukurikizwa.
CRF yasabye Ubushinjacyaha gukora ibishoboka byose kugira ngo Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana, agezwe imbere y’ubutabera abazwe ku byaha akekwaho, “By’umwihariko mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Kanziga yari amaze imyaka myinshi akorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa, guhera mu 2008.
Uyu mugore yari mu bagize Akazu, itsinda rigari ryarimo abantu ba hafi ya Habyarimana bagize uruhare mu guhembera no gutegeka ko Abatutsi bicwa. Ni ibirego yahakanye imyaka myinshi.
Yavuye mu Rwanda ajya i Burayi tariki ya 9 Mata 1994, ku busabe bw’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, inshuti ikomeye ya Habyarimana wari umugabo we.
Kuva yagera mu Bufaransa, u Rwanda rwasabye inshuro zitabarika ko yoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe ku ruhare ashinjwa muri Jenoside cyangwa se ubutabera bw’u Bufaransa bukaba bwamuburanishiriza aho ari ariko ntabwo byigeze bikorwa.
Mu 2008, imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ikirego isaba ko akorwaho iperereza ku ruhare ashinjwa mu Jenoside no ku byaba byibasiye ikiremwamuntu.
Muri Gashyantare 2022, abacamanza bakora iperereza, batangaje ko iyo dosiye ye ifunzwe, gusa muri Kanama 2022, PNAT yasabye ko ryongera gukorwa kubera uburemere bw’ibyaha ashinjwa.
Inkuru ya IGIHE