AmakuruImikinoUburezi

Kigali: Amashuri azafunga by’agateganyo mu gihe cy’Irushanwa ry’Isi ry’Amagare

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ibikorwa by’amashuri, kuva ku mashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye kugeza na kaminuza, bizahagarara by’igihe gito mu gihe u Rwanda ruzaba rucumbikiye Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali hagati ya tariki ya 21 na 28 Nzeri 2025.

Iyi ngamba igamije gufasha imigendekere myiza y’iri rushanwa rikomeye, kugabanya umuvundo no korohereza inzego zishinzwe umutekano n’abazitabira.

Nk’uko byatangajwe, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga guhera ku itariki ya 21 Nzeri, amasomo akazasubukurwa ku wa 29 Nzeri 2025. Iminsi abanyeshuri bazamara batiga izongerwa mu ngengabihe y’igihembwe, bityo ntihagire amasomo apfa ubusa.

Minisiteri yasabye amashuri gutegura hakiri kare uburyo bwo kwigisha abanyeshuri binyuze mu ikoranabuhanga, imikoro yo mu rugo cyangwa andi masomo afasha. Hanateguwe igitabo cyihariye kigaragaza ubumenyi ku mikino y’amagare, kirimo n’amakuru yavuye mu kigo mpuzamahanga cya UCI, kikazaboneka ku rubuga rwa REB.

Ubuyobozi buributsa abanyeshuri ko iki gihe ari amahirwe yo kwiga no gusobanukirwa byinshi ku mikino y’amagare n’uko ategurwa ku rwego rw’isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger