AmakuruPolitiki

Kicukiro: Umugore w’imyaka 45 yasize ubuzima muri Lodge

Umugore w’imyaka 45 witwaga Ingabire Nadine yapfiriye muri lodge iri muri santere ya Sodoma iherereye mu Kagari ka Kanserege, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Abatuye muri Sodoma batangaje ko babonye Nadine yinjirana abagabo babiri muri lodge yaho mu ijoro ryo ku wa 5 Mutarama 2025, bakaba bahamya ko bari abakiliya be kuko ngo yakoraga uburaya.

Mu rukerera rwo ku wa 6 Mutarama, abakozi bo muri iyi lodge bamusanze munsi y’igitanda, aziritse, yapfuye, bigakekwa ko yishwe n’aba bagabo bamaze gutoroka.

Umwe mu baturage baho yatangarije Radio/TV 10 ati “Tubyutse twumva amakuru ko uwo bita Nadine bamwiciye hano muri lodge bamunize, abahungu babiri baje bakamugurira inzoga. Bivugwa ko ariko ngo yabibye muri ya mvura yaguye nijoro mu masaa sita.”

Undi yatangaje ko ubwo icyumba Ingabire yari yakodesheje cyakingurwaga, yabonye umurambo we munsi y’igitanda, amaguru ye azirikishije ishuka kandi ko mu kanwa ke harimo amaraso.

Abaturage bo muri santere ya Sodoma basobanuye ko Ingabire yakoraga uburaya

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bageze aho Ingabire yapfiriye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger