AmakuruImyidagaduro

Kevin Kade yagaragaje ko azanye udushya mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival

Umuhanzi Kevin Kade yatunguye benshi ubwo yitabiraga ikiganiro n’abanyamakuru atwaye imodoka igaragaraho izina rye, aho yatangaje ko ateguye ibintu bidasanzwe bizashimisha abakunzi be mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu muhanzi yavuze ko ibyo abantu bamubonanye ku ikubitiro ari igice gito cyane cy’ibyo yateguye. Ati: “Nabonye abantu batangajwe n’udushya tw’ibanze. Igihe ibitaramo bizaba byatangiye ku mugaragaro, ni bwo bazamenya neza ibyo nabateguriye.”

Kevin Kade yashimangiye ko yishimiye gutumirwa muri uru rugendo ruzazenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda, aho azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye barimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Kivumbi King, Riderman, na King James.

Ibitaramo biteganyijwe muri iyi gahunda bizatangirira i Musanze ku itariki ya 5 Nyakanga 2025, bikomereze i Gicumbi ku wa 12 Nyakanga, hanyuma bigere i Nyagatare ku wa 19 Nyakanga.

Urugendo ruzakomereza i Ngoma ku wa 26 Nyakanga, rube i Huye ku wa 2 Kanama, rugere i Rusizi ku wa 9 Kanama, rusozwe i Rubavu ku wa 16 Kanama 2025.

Uyu musore yijeje abakunzi b’umuziki nyarwanda ko atazabatenguha, ahubwo azabaha ibihe byihariye bizabibutsa impamvu umuziki ari igice gikomeye cy’umuco.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger