Kenya yatangaje ko u Burusiya bwemeye kutazongera kujyana Abanyakenya mu ntambara yo muri Ukraine
Minisitiri w’Intebe wa Kenya usanzwe anashinzwe Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje ko igihugu cy’Russia cyemeye ko kitazongera kwakira Abanyakenya mu gisirikare cyacyo kugira ngo bajyanwe mu ntambara iri kubera muri Ukraine.
Ibi Mudavadi yabivugiye i Moscow ku wa 16 Werurwe 2026, nyuma y’inama yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro byabereye i Moscow, Mudavadi yavuze ko impande zombi zumvikanye ko Abanyakenya batazongera guhabwa amahirwe yo kwinjira mu gisirikare cy’u Burusiya, bityo ngo bajyanwe ku rugamba rwo muri Ukraine.
Guverinoma ya Kenya ivuga ko kugeza ubu Abanyakenya 27 bari baragiye kurwanira mu ntambara yo muri Ukraine bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo. Aba bantu bari kwitabwaho n’inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe gukira ibibazo by’ihungabana batewe n’ibyo bahuye na byo ku rugamba. Leta ya Kenya kandi ivuga ko ikomeje gushaka uko n’abandi bagisigayeyo bagarurwa mu gihugu.
Ku ruhande rwe, Lavrov yasobanuye ko abanyamahanga bajya mu gisirikare cy’u Burusiya babikora hakurikijwe amategeko agenga igisirikare cy’icyo gihugu, bityo ko nta tegeko ryaba ryararenzwe mu kubakira.
Nubwo Mudavadi yavuze ko habayeho kumvikana ku kutongera kwakira Abanyakenya mu gisirikare cy’u Burusiya, Lavrov ntiyagaragaje mu buryo bweruye niba u Burusiya bwemera icyo cyemezo.
Mudavadi yanatangaje ko Kenya ishaka gukomeza kugirana ibiganiro n’u Burusiya kugira ngo hashakwe uburyo bwemewe n’amategeko bwo gufasha Abanyakenya kubona imirimo i Moscow no mu bindi bice by’icyo gihugu.
Ibi bibaye mu gihe Ukraine iherutse gutangaza ko abantu barenga 1700 baturutse mu bihugu 36 byo muri Afurika bagiye gufasha u Burusiya mu ntambara irimo guhuza ibyo bihugu byombi.
