Kayonza:Umusaza w’imyaka 70 arakekwaho kurya ku gatunda k’umwuzukuru we
MU.KARERE KA kayonza, inzego z’umutekano,, ziri guhigisha uruhindu umusaza w’imyaka 70, ukekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka umunani, agahita atoroka.
Ibi byabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru mu Mudugudu wa Kabeza ya l mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara uherereye mu Karere ka Kayonza.
Byamenyekanye nyuma y’uko nyirakuru w’uyu mwana atanze amakuru ku bayobozi b’inzego z’ibanze n’abo mu nzego z’umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rukara, Mukaniyonsenga Léa, yabwiye IGIHE ko bamenye ko uwo musaza yari amaze iminsi asambanya umwuzukuru we babanaga mu nzu, nyuma y’uko nyirakuru w’uyu mwana yari amaze iminsi atahaba yaragiye kurwaza umuntu kwa muganga akabasigana.
Ati “Ni umusaza wasambanyije umwuzukuru we amakuru aza kutugeraho, tujyayo dusanga yaratorotse. Uko byagenze rero uwo musaza asanzwe abana n’uwo mwuzukuru we ndetse n’umukecuru we, uwo mukecuru yagiye kurwaza umuntu kwa muganga, uwo musaza akajya aryamana n’uwo mwuzukuru we w’imyaka umunani.’’
Mukaniyonsenga yakomeje avuga ko uwo mukecuru aje uwo mwana yahise abimubwira, uwo mwana ahita ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Gahini ahabwa imiti mu gihe uwo musaza yahise acika, ariko kuri ubu ngo ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Ati “Ubutumwa dutanga ni ukwihanangiriza abantu bafite imitekerereze ya kinyamaswa yo gusambanya abana, ntabwo bikwiye rwose. Ababyeyi turabasaba kugira amakenga ku bo basigira abana babo mu gihe batabari iruhande.’’
Uyu muyobozi yakomeje anasaba abaturage kureberera abana bose nk’ababo, uwo bakekaho guhohotera umwana bakabivuga hakiri kare.