Kayonza: Umukazana yarumye sebukwe ugutwi aramukomeretsa cyane
Ntibayazi Pierre Célestin, umugabo w’imyaka 65 utuye mu Kagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza, yavunitse bikomeye nyuma yo kugabwaho igitero n’umugore wigeze kubana n’umuhungu we, amuruma ugutwi kugeza avunitse igice cyarwo.
Nk’uko Ntibayazi yabitangarije TV1, ngo icyo gitero cyabaye ubwo bahuriraga ahantu yagiye gushakira amatungo ubwatsi, maze uwo mugore amufata agerageza kumuruma ku munwa, ariko biranga. Yahise amuruma ku gutwi amukuraho igice cyo hejuru, bigaragara ko yari afite uburakari bukabije.
Ati: “Yaranyegereye amfata ku munwa, ndamuhagarika. Ako kanya yahise anyurira ku gutwi arakumana, sinabasha kumenya uburyo yagukuyemo igice. Nahise ntabaza abaturage baza baradutandukanya.”
Amakuru yaturutse mu baturage avuga ko uwo mugore witwa Mutuyimana Diane yigeze kubana n’umuhungu wa Ntibayazi, ariko baza gutandukana kubera amakimbirane, bikekwa ko ari yo yateje inzika yaganishije kuri icyo gikorwa.
Umwe mu batuye muri aka gace yagize ati: “Hari ibintu bajyaga bapfa byerekeye ku byo umuhungu we yamwirukaniye. Uburakari yari afite nibwo bwamuteye kumugirira nabi.”
Undi muturage, umukecuru w’imyaka, yavuze ko uwo mugore asanzwe azwiho imyitwarire mibi. Ati: “Si ubwa mbere arumye umuntu. Bamaze kuba bane yarumye. Ubu nta mukazana ugishaka kuvuga ngo ni sebukwe.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Rwinkwavu buvuga ko iki kibazo butari bukizi, ariko bukangurira abaturage kudahishira amakimbirane yo mu miryango.
Bagirigomwa Djafar, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, yagize ati: “Ni ngombwa ko abantu batihishira ibibazo bibangamiye umuryango. Igihe cyose habayeho amakimbirane, tugira itsinda ryihariye ryunganira imiryango kugira ngo hakumirwe ibishobora kugira ingaruka zikomeye.”
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yemeje ko ibi byabaye ku wa 14 Nyakanga 2025, kandi ko uwabigizemo uruhare yahise atabwa muri yombi agashyikirizwa RIB ikorera muri Rwinkwavu.