AmakuruImyidagaduroUrukundo

kate Bashabe akomeje kuvugwa mu rukundo n’umuhungu wa perezida wa Afurika y’epfo, Tumelo Ramaphosa (Amafoto)

Mu gihe cyatambutse, Kate Bashabe, umwe mu bakobwa b’abanyamideli b’abanyarwanda bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa by’imideli n’ubucuruzi, akomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru nyuma y’uko bivugwa ko ari mu rukundo n’umusore ukomeye ku rwego mpuzamahanga, Tumelo Ramaphosa  umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

Urukundo rwa Kate na Tumelo ntirukiri ibihuha cyangwa ibihuza by’abantu ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byemejwe n’uburyo aba bombi bagaragaje amarangamutima yabo ku mugaragaro binyuze mu butumwa basize ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu ifoto yagaragaye kuri Instagram, Tumelo Ramaphosa yatanze igitekerezo kuri imwe mu mafoto ya Kate Bashabe agira ati: “My love ❤️🙏”, bisobanura “Urukundo rwanjye.” Kate yahise amusubiza mu buryo bwuje urukundo agira ati: “@ramaphosatumelo ❤️”.

Ubu butumwa bwakurikijwe n’ibitekerezo byinshi by’abakunzi babo kuri Instagram, abenshi banyuzwe n’urukundo rw’aba bombi, abandi batangazwa n’uko Kate Bashabe, umaze igihe kinini avugwa nk’umukobwa w’ikitegererezo mu myambarire no mu bucuruzi, ashobora kuba yinjiye mu rukundo n’umusore wo mu muryango w’umukuru w’igihugu.

Tumelo Ramaphosa ni umuhungu wa Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo. Uyu musore azwi cyane mu bikorwa by’ikoranabuhanga n’ubucuruzi aho yashinze kompanyi zitandukanye zifasha urubyiruko kwihangira imirimo, by’umwihariko binyuze mu bijyanye n’udushya mu ikoranabuhanga (tech startups). Azwi kandi nk’umwe mu rubyiruko rufite icyerekezo muri Afurika y’Epfo, bikaba byaramuhesheje icyubahiro ndetse n’ijambo mu muryango mugari.

Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa b’abanyarwanda bakunzwe kubera uburyo yigaragaje mu mideli, ubucuruzi ndetse no kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram. Afite kompanyi ye yitwa Kabash Fashion House, yambika ibyamamare bitandukanye haba imbere mu gihugu no mu mahanga.

Yamamaye nk’umwe mu bakobwa bafite umwuga uhamye n’isura nziza y’abagore b’abanyafurika baharanira kwigira, bagakora ibikorwa byigaragaza aho gutegereza guhabwa amahirwe.

Nyuma y’iyi nkuru y’urukundo, abatari bake bagaragaje ibyishimo, abandi batungurwa. Hari abavuga ko Kate Bashabe arimo gusatira urwego rw’abagore bo mu miryango ikomeye, abandi bakagaragaza ko uyu mubano ushobora kuvamo umubano ukomeye hagati ya Rwanda na Afurika y’Epfo mu buryo butaziguye.

Nubwo urukundo ari urw’abantu babiri, iyo umwe cyangwa bombi bafite imyanya ikomeye cyangwa bakomoka mu miryango izwi, byanze bikunze birashishikaza rubanda. Niba Kate na Tumelo bakomeza gukundana ndetse bikagera ku rwego rwo kurushinga, byaba ari inkuru ikomeye y’ivugwa mu buryo butandukanye haba mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe aba bombi bagenda bagaragariza urukundo rwabo ku mugaragaro, hategerejwe kureba niba bazarenga imbibe z’imbuga nkoranyambaga bagatangaza imigambi ikomeye nk’ubukwe cyangwa gukorana imishinga y’ubucuruzi n’imibereho myiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger