Junior Giti yatangaje impamvu Chriss Eazy amaze igihe adashyira hanze indirimbo nshya
Bugingo Bonny, benshi bamuzi nka Junior Giti kubera ubuhanga mu gusobanura filimi no kuba umujyanama wa Chriss Eazy, yasobanuye impamvu uyu muhanzi amaze igihe kinini atagaragara mu bikorwa bya muzika.
Hashize amezi menshi abakunzi ba Chriss Eazy bibaza impamvu adasohora ibihangano bishya cyangwa ngo agaragare mu bitaramo, cyane cyane nyuma y’igihe yahuye n’ibigeragezo bikomeye byo gupfusha umubyeyi we.
Mu kiganiro cyanyuze kuri YouTube ku wa 23 Ugushyingo 2025, Junior Giti yavuze ko urupfu rwa nyina wa Chriss Eazy rwahungabanyije ibikorwa bye bya muzika, kuko yari umwe mu bantu bamufashaga cyane mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Yagize ati: “Umubyeyi we yakundaga kumusomera indirimbo akiri kuyitegura, akamugira inama. Kubura uwo muntu byamusigiye icyuho gikomeye. Ni yo mpamvu abantu bamaze igihe babaza impamvu adasohora indirimbo nshya; yari afashe ikiruhuko kugira ngo yisuganye.”
Junior Giti avuga ko umuhanzi yahuye n’ibihe bikomeye cyane, kuko nyuma yo kubura nyina ku wa 13 Kamena 2025, hashize igihe gito hagakurikiraho urupfu rwa nyirakuru ku wa 24 Kamena 2025. Ibyo byose byamugizeho ingaruka zikomeye mu buryo bw’umutima no mu mibereho muri rusange.
Nubwo bimeze bityo, Junior Giti yemeza ko Chriss Eazy yatangiye gusubira mu buzima busanzwe no gutegura imizingo mishya, kandi ko abakunzi be bagiye kongera kumva indirimbo ze vuba.
Yongeraho ko impamvu yahisemo gukorana na Chriss Eazy ari imyitwarire myiza yamubonanye n’umurava n’ubwitange yagaragaje kuva ku munsi wa mbere bahuye.
Chriss Eazy yamamaye mu ndirimbo nka Inana, Sambolela, Bana, Naumia (yayituye nyina), Sekoma n’izindi zakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo.

