AmakuruImikino

Jules Karangwa yatorewe kuyobora Rwanda Premier League

Jules Karangwa, wari umaze imyaka myinshi akora muri Ferwafa nk’inzobere mu by’amategeko no mu by’imicungire ya tekinike, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, urwego rushya rugamije guteza imbere shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Karangwa yinjiye muri FERWAFA mu 2019 avuye mu itangazamakuru, aho yakoreraga Radio/TV10 akora ibiganiro bya siporo. Muri iryo shyirahamwe, yatangiriye ku mwanya w’umujyanama mu by’amategeko, ariko uko imyaka yagiye ihita yagiye anahabwa izindi nshingano zitandukanye.

Yigeze kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amarushanwa, agirwa n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo, ndetse yongera no kugira uruhare nk’Umuvugizi wungirije wa FERWAFA.

Ishingano nshya yahawe mu Rwanda Premier League zizatangira ku wa 1 Nzeri 2025, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’uru rwego. Umwanya wa CEO (Chief Executive Officer) wa Rwanda Premier League ni ubwa mbere ushyizweho, bikaba byitezwe ko Karangwa azabyaza umusaruro uburambe afite mu mupira w’amaguru, by’umwihariko mu bijyanye no gucunga imikorere y’amashyirahamwe n’amarushanwa.

Uretse ibikorwa bya hano mu Rwanda, Karangwa asanzwe ari umwe mu bantu CAF ikunze kwifashisha nk’umuhuzabikorwa w’imikino mpuzamahanga, by’umwihariko mu marushanwa akomeye arimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Afite ubumenyi buhambaye mu micungire ya siporo ku rwego rwa Afurika, ndetse yagiye atanga amahugurwa ku bayobozi n’abakozi b’imikino mu bihugu binyuranye byo ku mugabane.

Izina rya Jules Karangwa ryatangiye kumvikana cyane mu 2016 nyuma yo kurangiza kaminuza i Huye, aho yahereye mu itangazamakuru, akorana na Radio Salus, mbere yo kwimukira kuri Royal TV i Kigali, akaza gukomereza kuri Radio/TV10.

Uretse itangazamakuru, yakoranaga n’abakinnyi, abatoza n’abandi bo mu rwego rw’imikino nk’umujyanama mu by’amategeko, ibintu byamuhaye izina rikomeye mu ruhando rwa siporo y’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger