AmakuruImyidagaduro

Joycelyn Savage yahakanye ibyo kuba yarabaye umucakara wa R. Kelly

Joycelyn Savage, wigeze kumenyekana nk’umukunzi wa R. Kelly, yagarutse ku bivugwa ku mubano we n’uyu muhanzi uheruka gukatirwa igifungo kirekire, ahakana yivuye inyuma ibyo kuba yarabaye umucakara w’imibonano mpuzabitsina nk’uko bivugwa n’umuryango we.

Mu mashusho yasohoye ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, Joycelyn Savage yagaragaye yivugira ko ibyo umuryango we uvuga atari ukuri, ndetse ko nta gahato na gato yashyizweho ubwo yari kumwe na R. Kelly. Yagize ati: “Nabanye na R. Kelly mu rukundo ruhamye mu gihe cy’imyaka icumi, imyaka itatu ya nyuma twari twaramaze no kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore. Yaramwambitse n’impeta y’urukundo.”

Aya mashusho yaje nyuma y’uko umuryango we utangaje ko R. Kelly agifiteho imbaraga, ndetse ko batakwemera ko ababarirwa kuko atigeze yemera uruhare rwe mu byaha yahamijwe.

Savage yavuze ko umuryango we ushyira hanze ibinyoma bishobora no kumuharabika. Yongeyeho ko atigeze afatwa ku ngufu cyangwa ngo afungwe ku gahato nk’uko bivugwa, ashimangira ko ibyo byose ari ibihuha.

Ati: “Nabayeho ku bushake bwanjye, ntabwo nigeze namburwa uburenganzira. Sinigeze ngirwaho ingaruka zo guhohoterwa cyangwa ngo mpindurwe imitekerereze. Ibyo bavuga ni ibinyoma gusa.”

Joycelyn yasabye abafana ba R. Kelly gukomeza kumuba hafi mu isengesho, yizeza ko azafungurwa kuko akomeje guhangana n’ibihe bikomeye mu buroko.

Nubwo avuga ibi, mu 2019 Joycelyn na Azriel Clary bari bagaragaranye muri filime y’inkuru-mvaho Surviving R. Kelly ishinja R. Kelly gukoresha abagore n’abakobwa ku ngufu no kubashora mu busambanyi.

R. Kelly w’imyaka 58 yahamijwe ibyaha bikomeye mu 2021 n’umwaka wakurikiyeho, birimo gukoresha abana amashusho y’urukozasoni no kubashuka kugira ngo baryamane na we. Yakatiwe gufungwa imyaka 50.

Mu cyumweru gishize, R. Kelly yatangaje ko yagabweho igitero muri gereza, ndetse ajyanwa no kwa muganga. Ibi byatumye asaba guhabwa uburenganzira bwo gukomeza igifungo cye ari iwe mu rugo, ariko urukiko rwabyanze. Yongeye no gusaba ubufasha Perezida Donald Trump ngo arekurwe, ariko ntiharabaho igisubizo cyemewe kuri ubwo busabe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger