AmakuruPolitiki

Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, yiyemeza kugira uruhare mu gushakira amahoro DRC(Amafoto)

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, yagaragaye mu biganiro byabereye i Goma n’abayobozi b’Ihuriro AFC/M23, bigamije kurebera hamwe uko amahoro arambye yagaruka muri iki gihugu kimaze igihe kirekire mu bibazo by’umutekano muke.

Ni nyuma y’uko AFC/M23 yemeje ko Kabila yageze mu Mujyi wa Goma, aho iri huriro rifite icyicaro gikuru, ndetse akaba yarahavuye agirana ibiganiro n’uruhande rutandukanye, harimo n’imiryango gakondo.

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, Umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nangaa, yatangaje ko habaye ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Joseph Kabila. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Nangaa yavuze ko ibyo biganiro byari byiza kandi byubaka, aho yagaragaje ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Yagize ati: “Twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange, bikaba ari intangiriro y’uruhare rwe mu gushakira Igihugu amahoro arambye.”

Uyu munyapolitiki wahoze ayoboye DRC kandi yanahuye n’abayobozi b’imiryango gakondo, aho baganiriye ku kibazo cy’umutekano n’ubwiyunge. Kabila yabwiye aba bayobozi ko igihugu cyugarijwe n’ibibazo byatewe n’ubutegetsi bwamusimbuye, kandi ko yumva ashyigikiye inzira yose igamije kucyubaka no kucyura ituze.

Uyu musaza w’imyaka 53 wigeze kuyobora DRC kuva mu 2001 kugeza 2019, ari kongera kugaragara mu ruhando rwa politiki nyuma y’imyaka amaze atagaragara cyane mu bikorwa by’imbonankubone.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger