Joe Biden yavuze icyo abona ibihugu by’i Burayi bikumbuye kuri we
Joe Biden wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko amaze igihe yakira telefone z’abayobozi bo hirya no hino ku Isi, bamusaba kongera kugaragara muri politike mpuzamahanga.
Ni ingingo Joe Biden yagarutseho ubwo yari mu nama i San Diego, ku wa Gatatu tariki 2 Nyakanga 2025.
Ati “Nakira telefone ntari buze kugaruka kuri banyirazo cyane cyane z’abayobozi b’i Burayi bansaba kugira icyo nkora, kuko ubu ibintu byahindutse.”
Yakomeje avuga ko uretse abayobozi b’abanyamahanga hari n’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika bajya baganira kuri politike.
Ati “Bimwe mu bintu byinshi nakoreye ntekereza ko bizahindura igihugu cyanjye biri guhinduka.”
Biden yavuze ko muri iyi minsi ahugiye mu bijyanye no kwandika igitabo kigaruka ku myaka ine yayoboye Amerika.
Uyu mugabo w’imyaka 82 yayoboye Amerika imyaka ine, kugeza mu 2024. Ntabwo yigeze yiyamamariza manda ya kabiri nyuma yo kudatangwa nk’umukandida n’ishyaka rye, ryavuze ko yatakaje ubushobozi mu by’imitekerereze bwatuma akomeza kuyobora Amerika.
Kuva Donald Trump yasimbura Biden ku butegetsi, yagaragaje kutavuga rumwe n’abayobozi b’i Burayi ku ngingo zitandukanye zirimo intambara yo muri Ukraine n’imikorere y’Umuryango NATO.