Isura y’umuhanzi wo muri Cameron witwa Ela Oyono yarikoroje ku Isi
Umucuranzi wo muri Cameroun witwa Ela Oyono ari kuvugisha isi n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma y’uko amashusho ye yatangiye gukwirakwizwa ku buryo budasanzwe ku mbuga nka Facebook, TikTok na Instagram.
Ela Oyono, uzwi cyane mu itsinda rya Charma Band, asanzwe ari umucuranzi w’inanga za kinyafurika, cyane cyane ingoma z’umuco gakondo.
Mu mashusho ari guhererekanwa cyane, agaragara yambaye ishati y’icyatsi kibisi, yicaye mu itsinda ry’abacuranzi, yibanda ku mirya n’ingoma, agaragaza ubuhanga n’amarangamutima bidasanzwe mu mikino ye.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bemeza ko icyatumye avugwa cyane atari gusa imiterere ye yihariye y’umubiri, ahubwo ari ubushobozi bwe bwo gucuranga mu buryo bwimbitse kandi bushimisha abantu.
Hari abavuga ko impano n’umurava we ari isomo rikomeye ku bantu bose bifuza gukoresha impano zabo batitaye ku buryo bameze cyangwa aho baturuka.
Amashusho ye yakwirakwiye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Cameroun, Ghana, Nigeria ndetse na Kenya, aho benshi bamusabiye ko yagira amahirwe yo kumenyekana no gufashwa gusohora umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Ubu, Ela Oyono yamaze kuba umwe mu bantu bavugwa cyane muri Afurika y’Iburengerazuba muri iki cyumweru, kandi akomeje kureshya imitima y’abakunzi b’umuziki n’abakunda impano z’abahanzi b’afurika.

