Israel yatangaje ingamba nshya igiye gufatira abatuye muri Gaza
Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Avichay Adraee, yatangaje ko kuri iki Cyumweru baratangira kwimura abatuye muri Gaza, bakavanwa mu bice byazahajwe n’intambwara bakajyanwa mu majyepfo y’iyi ntara.
Avichay Adraee yavuze ko kandi kuri uyu wa 17 Kanama 2025 batangira guha ababa muri Gaza amahema yo kubamo n’ibindi bikoresho bazifashisha aho bazaba bimuriwe.
Bije nyuma y’igihe gito Israel itangaje ko ishaka kugaba ibitero simusiga mu majyaruguru y’Umujyi wa Gaza kugira ngo igenzure iki gice mu buryo bwuzuye, nubwo ibihugu byinshi bitemeranya n’iyi ngingo.
Iki gice Israel ishaka kugenzura bya burundu ni cyo kinini cy’umujyi kibarizwa muri Gaza.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Adraee yavuze ko ibyo bikoresho bizanyuzwa Mupaka wa Kerem Shalom, uhuza Israel, Gaza na Misiri. Yavuze ko abakozi ba Minisiteri y’Ingabo ya Israel bazabanza kubigenzura nyuma y’uko Loni n’indi miryango nterankunga ibigeza ku bo byagenewe.
Ikigo cya Minisiteri y’Ingabo ya Israel gihuza ibikorwa bijyanye n’inkunga, COGAT mu itangazo cyavuze ko “Nk’uburyo bwo kwitegura kwimura abaturage bakavanwa mu bice intambara iri kuberamo, bajyanwa mu Majyepfo ya Gaza kugira ngo barindirwe umutekano, gutanga amahema n’ibindi bikoresho birakomeza.”
Mahmud Bassal usanzwe ari umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Gaza yavuze ko ibintu bikomeje kuba bibi cyane.
Yavuze ko abaturage barenga ibihumbi 50 bari mu Mujyi wa Gaza bakomeje kwicwa n’umwuma ndetse n’inzara ari na ko baraswaho ibisasu biremereye na Israel.
Loni iherutse gutanga umuburo ko inzara n’imirire mibi muri Gaza byazamutse cyane kuva intambara yatangira, ndetse ko Abanye-Gaza ubu banywa amazi yanduye, indwara ziyakomokaho zikiyongera ku bwinshi.
Nubwo Israel iri gutegura gukomeza ibitero simusiga muri Gaza, imiryango ifite abayo bashimuswe na Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023 yasabye ko intambara yahagarara.
Igaragaza ko gukomeza ibitero bizashyira mu byago Abanya-Israel 50 bagifashwe bugwate na Hamas, ikavuga ko mu gihe intambara yaba ihagaze abagera kuri 20 bitekerezwa ko ari bazima batabarwa.
Ku wa 7 Ukwakira 2023 Hamas yagabye ibitero kuri Israel hicwa abarenga 1200 abandi barenga 200 barashimutwa. Israel yahise itangiza ibitero byo kurandura Hamas, bikavugwa ko bimaze kugwamo Abanye-Palestine barenga ibihumbi 61, kimwe cya kabiri cyabo kikaba abana n’abagore.