AmakuruPolitiki

Iran yageze amajanja Uwari umunyamabanga wa US-Amerika

Hashize igihe kinini bitavugwa mu ruhame, ariko amakuru mashya yamenyekanye avuga ko Iran yigeze kugera hafi yo kugaba igitero kigamije kwica Mike Pompeo wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Amerika. Uyu mugambi bivugwa ko wateguwe ubwo Pompeo yari mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu 2022, ariko ntiwagize icyo ugeraho.

Ubu butumwa bushya buje ku isonga mu byo gitabo gishya kivuga, gifite umutwe ugira uti “2024: How Trump Retook the White House and the Democrats Lost America”, cyanditswe n’abanyamakuru batatu b’abanyamerika ari bo Josh Dawsey, Tyler Pager na Isaac Arnsdorf. Iki gitabo kitarasohoka cyabonetse mbere na The Washington Post, kivuga ko ubwo Pompeo yari muri hoteli i Paris, hari amakuru ko Iran yari izi aho ari kandi ko hari gahunda ihamye yo kumuhitana.

Nubwo gitabo kitaratangaza byinshi kuri iyo nkuru, kivuga ko uwo mugambi wari hafi gushyirwa mu bikorwa, ariko ntusobanura uko byarangiye utagezweho.

Biravugwa kandi ko Iran yigeze kugerageza kugaba ibitero kuri bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibura inshuro eshatu mu gihe cy’imyaka itatu mbere y’uko Donald Trump asubira ku butegetsi mu matora ya 2024.

Ibi binashimangirwa n’indi nkuru iri muri icyo gitabo, ivuga ko Iran yari ifite amatsinda y’abantu bashinzwe ubwicanyi bari baramaze gushinga imizi ku butaka bwa Amerika, bikaba byarashyiraga mu kaga bamwe mu bayobozi bakomeye b’icyo gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger