Intambara yo muri DRC yatumye abasirikare bakuru b’u Burundi bahera mu Burusiya
Abasirikare umunani b’u Burundi bari baroherejwe mu Burusiya mu masomo n’imyitozo ya gisirikare mbere yo kujya mu rugamba rwo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko bahisemo guhungira i Moscow aho bari bari.
Ibyo byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko batifuzaga koherezwa mu mirwano yo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bagenzi babo benshi barimo kurwanira M23, bamwe muri bo bakaba barafunzwe nyuma yo kugaragaza kutumvikana n’impamvu yo koherezwayo.
Ingabo z’u Burundi zari zatangiye gufatanya n’iza RDC mu kurwanya M23 guhera mu mwaka wa 2023, ariko urugamba ntirwabafatiye neza. Zambuwe ahantu henshi zari zigenzura muri Kivu y’Amajyaruguru, zicumbagira zisubira inyuma mu bice bya Uvira n’ahandi hakikije.
Umwe mu basirikare bakuru mu Burundi, ufite ipeti rya Colonel, yavuze ko bamwe mu ba Jenerali b’Abanyaburundi batigeze bashyigikira gahunda yo kohereza abasirikare muri RDC, kuko ubusanzwe ibikorwa bya gisirikare by’icyo gihugu kenshi byarangiye nabi mu mateka, birimo ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa intambara z’akarere zidasoza neza.
Nubwo bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo bagaragaraga nk’abatabishyigikiye, Perezida Evariste Ndayishimiye yakomeje kubishyira imbere, ngo cyane cyane bitewe n’amafaranga u Burundi bwasezeranyijwe na Leta ya Congo.
Amasezerano yo gufatanya mu bya gisirikare yashyizweho umukono muri Kanama 2023. Icyo gihe, bivugwa ko Perezida Ndayishimiye yakiriye miliyoni ebyiri z’amadolari nk’ishimwe. Byongeye, abasirikare b’Abanyaburundi bari barasezeranyijwe imishahara ihanitse yageraga ku 5000 USD, ariko inkuru zivuga ko ayo mafaranga menshi atigeze agera kuri bo ahubwo yagiye mu mufuka w’umukuru w’igihugu.