Inama ya 34 ya EASF: U Rwanda rwitabiriye ibiganiro bigamije amahoro arambye mu Karere
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali Mubarakh Muganga, hamwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’ituze rusange muri Polisi y’u Rwanda, Komiseri wa Polisi George Rumanzi, bari i Mogadishu muri Somalia aho bitabiriye inama ya 34 y’inzego zifata ibyemezo mu Muryango w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara ahari ibibazo (EASF – East African Standby Force).
CP Rumanzi yagiye ahagarariye Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, muri iyi nama iteganyijwe kumara iminsi ibiri, kugeza ku wa 19 Nyakanga 2025.
Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi bakuru b’ingabo na Polisi baturutse mu bihugu icyenda bigize EASF birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Ethiopia, Djibouti, Somalia, Sudani, Uganda n’Ibirwa bya Comores. Seychelles ntiyabashije kuyitabira.
Abari mu nama bagaruka ku bibazo bikibangamiye amahoro n’umutekano mu karere, banaganira ku ngamba zafatwa mu kubikumira no kubishakira ibisubizo birambye. Ibiganiro by’uyu mwaka bikomereza ku murage w’inama ya 33 yabereye i Kigali mu 2024.
EASF, yashinzwe mu 2004, igizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili, buri cyiciro gihabwa amahugurwa yihariye ajyanye no kurinda amahoro. Ni umwe mu mitwe itanu ya “African Standby Force” yashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwo gutabara ku mugabane wose.
Mu nzego zifata ibyemezo muri EASF harimo Inteko Rusange igizwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, hakakurikiraho inama y’abaminisitiri b’ingabo, komite y’abagaba b’ingabo n’ubunyamabanga bukuru bushinzwe ishyirwa mu bikorwa.
Kuva mu 2014, EASF ifite ubushobozi buzuye bwo gutabara mu gihe cy’ibibazo. Kugeza mu mpera za 2024, imaze guhugura abapolisi 888, abasivile 455 n’abasirikare 788. Muri rusange, ifite abasirikare basaga 8000 bahoraho biteguye kujya gutanga umusanzu aho bikenewe.