AmakuruPolitiki

Imyanzuro y’Umushyikirano wa 19 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenga 80%

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenga 80%, aho intambwe ishimishije yatewe mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kubaka udukiriro mu gihugu hose no korohereza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umushyikirano wa 19 wafatiwemo imyanzuro 13, irimo ingingo zigamije guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’urwego rw’imiyoborere.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yabwiye RBA ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro riri ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Ati: “Imyanzuro muri rusange iri ku kigero kiri hejuru ya 80%. Iyo turebye cyane cyane mu buhinzi, twabonye ko umusaruro wazamutse neza, hiyongereyeho ubuso buhingwa nk’uko byari biteganyijwe, hakiyongeramo n’imishinga yo kuhira ibihingwa mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Kabera yasobanuye ko imishinga itandukanye irimo gutunganya igishanga cya Nyiramageni, igishanga cy’Akanyaru, imishinga yo kuhira mu turere twa Kirehe, Kayonza n’ahandi, byose byajyanishijwe n’ibikorwa byo kongera ubushobozi bwo guhunika umusaruro w’ubuhinzi.

Yagize ati: “Ibyo byose byajyanijwe n’ingamba zo guhunika umusaruro, na byo byagiye bishyirwa mu bikorwa kugira ngo umusaruro utangirika kandi ube wagezwa ku masoko mu buryo bwiza.”

Kugira ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ugere ku masoko, bisaba imihanda myiza y’imihahirano. Kabera yavuze ko hatunganyijwe ibilometero birenga 4.200 by’imihanda y’imihahirano, icungwa neza kugira ngo yorohereze abaturage, aho irenga 58% muri yo imeze neza.

Ku mwanzuro wavugaga ko hagomba kubakwa udukiriro mu gihugu hose no kongera umusaruro w’ibidukomokamo, Kabera yavuze ko hashyizweho uburyo bwo gucunga neza udukiriro kugira ngo dukore neza kandi tubyare inyungu ku babikoreramo.

Ati: “Ubu abarenga ibihumbi 370 bamaze kubona akazi mu dukiriro, bigaragaza ko bifite akamaro kanini ku Banyarwanda kandi bikabafasha kunoza umusaruro wabo.”

Kuva Umushyikirano wa 19 warangira, hubatswe amashuri 24 y’imyuga n’ubumenyingiro, mu gihe andi 135 yatangiye gutanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, bituma muri buri murenge haboneka ishuri ryigisha aya masomo.

Ishoramari ry’Abanyarwanda baba hanze ryariyongereye

Gahunda zihuza Abanyarwanda baba mu mahanga zakomeje gushishikariza ishoramari no kongera umubare w’amafaranga bohereza mu gihugu.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko amafaranga yoherejwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga yageze kuri miliyoni 502$ mu 2024, avuye kuri miliyoni 505$ mu 2023.

Kabera yasobanuye ko Abanyarwanda baba hanze basobanuriwe imishinga itandukanye bashoramo imari, irimo iy’ubwubatsi, ubuhinzi, inganda n’izindi nzego zitandukanye.

Ati: “Ishoramari rituruka mu Banyarwanda batuye hanze ryageze kuri miliyoni 35$, bikaba ari ikimenyetso cy’ubushake n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.”

Mu bindi byagezweho hashingiwe ku myanzuro y’Umushyikirano harimo no kumenya no kubarura urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ubumenyi bw’imbonekarimwe mu mahanga, ndetse bagashishikarizwa gutaha bagatanga umusanzu wabo mu gihugu.

Kabera yavuze ko ubu hamaze kumenyekana urubyiruko rukeneye gutaha rugafasha mu nzego igihugu kigifite icyuho cy’ubumenyi, aho abarenga 150 bamaze kugaruka bakinjizwa mu mirimo itandukanye ifitiye igihugu akamaro.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 iteganyijwe kuba ku wa 5 na 6 Gashyantare 2026.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yibanda ku gusuzuma aho igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, gushakira ibisubizo ibibazo bigaragara mu nzego zitandukanye, no gushyiraho ingamba zigamije iterambere rirambye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger