AmakuruImikino

Imwe mu matike yo Kureba umukino wa Rayon Sports na Young Africans isaba kwigomwa ikibanza cyegereye umupaka

Ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku mukino wa gicuti izahuramo na Young Africans yo muri Tanzania, uzaba ku wa 15 Kanama 2025 kuri Stade Amahoro harimo itike ya miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa gitegurwa buri mwaka kizwi nka Rayon Sports Day cyangwa Umunsi w’Igikundiro, aho ikipe imurikirwa abakunzi bayo abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka w’imikino utaha.

Amatike atandukanye yatangiye gushyirwa ku isoko kuva ku wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025, mu gihe habura ibyumweru bitatu ngo uyu mukino uba.

Ibiciro bihereye ku 3,000 Frw ku myanya isanzwe, 5,000 Frw n’iya 15,000 Frw. Ku bashaka kwicara ahatandukanye mu myanya y’icyubahiro, VIP ni 30,000 Frw, VVIP ni 100,000 Frw, naho ushaka kwinjira mu myanya ya Executive ni 150,000 Frw.

Icyakora, itike yisumbuye ku zindi ni iya SkyBox, igura miliyoni 2 Frw, aho abafana bazahabwa serivisi zihariye mu rwego rwo hejuru.

Uyu mukino uhuza Rayon Sports, yasoje Shampiyona y’u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu mwaka wa 2024-2025, na Young Africans yatwaye igikombe cya Shampiyona ya Tanzania, utegerejwe n’abatari bake mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger