Igituma Miss Uganda abenshi bamwita Umunyarwanda
Miss Uganda Muhoza Trivia Elle uherutse kwegukana Ikamba yavuze ko mu gihe gito gishize, yahuye n’abantu benshi bakunze kumwita Umunyarwandakazi.
Miss Muhoza yagize ati “Ntababeshye sinjya nkunda gusoma ubwo butumwa, inshuti zanjye nizo zigerageza kubinyereka. Hari abavuze ko ntari uwo muri Uganda ndetse ko nkwiye gusubira iwacu [mu Rwanda]. Kuri telefoni yanjye ntabwo njya mbifungura kuko njye nkeneye amahoro atuma ntekereza ibyo ngomba gukora.”
Gusa nubwo adakunda gusoma ubu butumwa, ngo hari ubwo yigeze gusoma buramukomeretsa.
Ati “Ntekereza ko ubwo ari bwo butumwa bukomeye nari nsomye mu buzima, ariko ibindi byibanda ngo ku buryo ngaragara byo rwose ntacyo biba bimbwiye. Abenshi bavuga ibyo ntabwo baba banzi, yewe ku bw’amahirwe ntabwo bashobora kunsagarira.”
Uyu mukobwa yavuze ko adafite ubushobozi bwo guhindura ibyo abantu bamuvugaho, agashimangira ko ashyira imbaraga ze zose mu gukora cyane ndetse no kwiteza imbere muri rusange.
Muhoza Trivia Elle yatorewe kuba Miss Uganda asimbuye Natasha Nyonyozi nawe wari warasimbuye Hannah Karema Tumukunde.