AmakuruPolitiki

Icyo RDF yavuze ku musirikare wayo ufungiwe mu Burundi

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, yavuze ko igiye gukoresha inzira ya dipolomasi mu gukorana na guverinoma y’u Burundi, kugira ngo umusirikare wayo usanzwe ari umushoferi, Sgt Sadiki Emmanuel, watawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi nyuma y’uko yayobye akambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, afungurwe.

Mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, yagize iti “Uyu munsi, ku wa 24 Nzeri 2025, Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi wa RDF, atabigambiriye yayobye yambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba ujya i Burundi, ahita atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.”

Yakomeje ivuga ko “RDF yababajwe ni iki gikorwa cyabereye ku mupaka uhuriweho, ikaba izakoresha uburyo bwa dipolomasi bushoboka ikorane na guverinoma y’u Burundi kugira ngo igarurire umusirikare mu rugo.”

Itangazo rya RDF rije rikurikira iryari ryasohowe n’Igisirikare cy’u Burundi, ryavugaga ko Sgt Sadiki yatawe muri yombi, akavuga ko yari yayobye. Kivuga ko yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo mu gihe hagikorwa iperereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger