AmakuruUbukungu

Icyo polisi ivuga ku muhanda Muhanga–Mukamira wafunzwe kubera imvura nyinshi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda uhuza Muhanga, Ngororero na Mukamira ugikomeje kudakoreshwa, nyuma y’uko wari wafunzwe ku wa Mbere bitewe n’imvura nyinshi yangije imiterere yawo.

Ibi byongeye gushimangirwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026 n’Umuvugizi wa Rwanda National Police, Boniface Rutikanga, wavuze ko nta gihindutse ku cyemezo cyafashwe, asaba abakoresha uyu muhanda gukomeza gukurikiza inama bahawe.

Yabitangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, agaragaza ko amabwiriza yatanzwe mbere agifite agaciro, bityo abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bagasabwa gukoresha indi mihanda yagenwe.

Mu itangazo ryari ryasohotse ku wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026, Polisi yari yavuze ko umuhanda wa RN11 Muhanga–Ngororero–Mukamira utari gukoreshwa kubera imvura nyinshi yateye ikibazo ku buryo bwo kuwunyuramo.

Abakoresha uwo muhanda bagiriwe inama yo kunyura mu yindi mihanda irimo Mukamira–Musanze–Kigali, Muhanga–Kigali–Musanze–Mukamira ndetse na Muhanga–Rubengera–Rutsiro–Rubavu, mu gihe abapolisi bashyizwe mu bice bitandukanye kugira ngo bayobore abatwara ibinyabiziga.

Uyu ni umwe mu mihanda yongeye kugira ikibazo mu gihe gito, kuko no ku wa 8 Werurwe 2026 imvura nyinshi yari yawufunze umunsi umwe, ibintu bikomeje gutera impungenge ku mikorere y’ubwikorezi muri ako gace mu bihe by’imvura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger