Icyo Perezida Kagame yavuze ku miyoborere ya Edouard Ngirente wari Minisiteri w’Intebe
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko Edouard Ngirente yakoze akazi keza mu myaka yari amaze agakora, akemeza ko bakoranye neza kugeza n’ubwo batebyaga ngo ashingiye ku izina rye rya Ngirente, akamubwira ko adakwiye kwibaza icyo yakora ahubwo akwiye ‘kuba Prime Minister’.
Perezida Kagame kandi avuga ko abahinduriwe imirimo hari indi ihari ibategereje, akemeza ko ikiba cyabaye ari uguhindura imirimo kandi ko itarangirira aho ngaho.
Icyakora avuga ko hari Abanyarwanda benshi bashaka gukorera igihugu cyabo, bityo ko guhindurirwa inshingano ari ibisanzwe.
Gusa avuga ko mu gihe abandi bahindurirwa inshingano, we ajya ashaka ko bazimuhindurira ariko Abanyarwanda bakanga.
Ati: “ Ariko ubwo nanjye igihe cyanjye kizagera”.
Ijambo rya Perezida Kagame ryibukije abamaze kurahira n’abandi bari basanzwe mu nshingano n’abategereje izindi, ko inshingano abantu bahabwa ziba zifite uburemere butandukanye.
Zihera ku bushobozi, ku bumenyi no ku bushake bw’abantu kandi uzihawe akumva neza ibyo agiye gukora.
Yatanze urugero rw’uko hari abahabwa imirimo runaka kubera ko bagaragaje ubwo bushobozi, ariko ugasanga mu kubikora hagaragayemo ubushake nyabwo n’imyumvire y’uko ako kazi kareba igihugu…ibyo bikaba ibintu biva mu muntu ku giti cye.
Kagame avuga ko ikiri mu muntu ari cyo kigena uko azakora imirimo ye.
Avuga ko kuba Abanyarwanda bakwiye kugirira abayobozi icyizere bishingiye kubyo babona abo bayobozi babo bashobora, bikaba ari byo icyo cyizere gishingiraho.
Yemeza ko burya Abanyarwanda bafite kamere yabo n’imico yabo nubwo hari ibyo basangiye n’abandi baturage ba Afurika.
Mu kwibutsa iby’amajyambere, Kagame yavuze ko kuba ubukene bukiri mu Banyarwanda ari imikorere, amateka n’ibindi abantu bagomba gukosora byanze bikunze.
Anenga abantu bihebye bumva ko bagomba kwibanira n’ubukene, bumva ko hari abazaza kububakiza kandi ngo iki nicyo kibazo cya mbere kiri mu bantu.
Ati: “ Tukumva ko tuzakizwa n’abantu twicaranye hano, abo twita partners”.
Asanga kandi abo bandi bafasha, batagomba kuza ngo baterure umuntu ngo bamutereke aho ashaka kujya ndetse ngo ntibanabishaka.
Perezida Kagame yavuze ko imyumvire nk’iyo kuva mbere na mbere mu bayobozi bigakomereza ku bayoborwa, haba mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.
Kagame kandi yakebuye abato ngo bakoresheje neza uburere bahabwa n’ababyaye kandi ko ibikorwa byiza ari byo bikwiye kuranga abantu bose barimo n’urubyiruko.
Abaminisiti barahiye kuri iyi nshuro baraye bashyizweho na Perezida Kagame abifatanyijemo na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva wasimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani ayobora Guverinoma y’u Rwanda.