AmakuruPolitiki

Icyo inteko yemeje ku masezerano y’u Rwanda na DRC

Bidasubirwaho, abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda batoye itegeko ryemeza burundu amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati ya DRC n’u Rwanda.

Ni amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington mu mezi make ashize hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi k’ubuhuza bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nyuma yo gusobanura iby’iryo tegeko birimo n’impamvu nk’uwari uhagarariye Guverinoma asanga ryatorwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ibibazo abazwa.

Kimwe muri byo ni ukumenya niba u Rwanda rutarasinye ayo masezerano rwanga ko rwakomeza gukomanyirizwa n’ibihugu by’Uburayi.

Depite Mukabunani Christine ati: “Ese ubwo aya masezerano u Rwanda rwemeye kuyasinya ibihugu byarufatiye ibihano bizabikuraho? Ese gukuraho ubwirinzi no gusenya FDLR bizakorerwa rimwe cyangwa hazagira ikibanza?”

Mu kumusubiza, Nduhungirehe yavuze ko nta na rimwe u Rwanda ruzingingira abantu kuruha amafaranga.

Avuga ko rudakeneye ko inkunga z’amahanga zihinduka igikangisho ngo bitume rukuraho ibyo rwasanze ari ingenzi mu bwirinzi bwarwo.

Impamvu zatumye ruyasinya, nk’uko abyemeza, ni uko rushaka ko Akarere ruherereyemo gatekana.

Nanone yemeza ko ibihugu byafatiye ibihano u Rwanda byabikoze ku mpamvu zabyo kandi rwarabyamaganye.

Ati: “ Twaranababwiye n’ejo bundi kuko byanatumye ibyo bihugu cyane cyane ibyo mu Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru bitagira uruhare mu gushaka igisubizo”.

Yatangarije Inteko ko nyuma y’uko ibyo bihugu bifatiye u Rwanda ibihano, hari ibyagerageje gushaka kugira uruhare mu biganiro byageze kuri ariya masezerano y’amahoro u Rwanda rurabyanga.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rutashyize umukono kuri aya masezerano rugamije kwinginga ibyo bihugu byarufatiye ibihano.

Ati: “…Ntabwo agamije kubinginga. Twebwe ntabwo tugamije kubinginga rwose, bazakore ibyo bifuza. Twasinye aya masezerano kubera ko dushaka amahoro mu karere, ntabwo twayasinye ngo ibihugu by’i Burayi bituvanireho ibihano.”

Ndetse ngo amezi ashize rufatiwe ibyo bihano, yarusigiye amasomo yo kwigira ‘bya nyabyo’.

Yemeza ko icyo u Rwanda rukeneye ari ukumenya kubaho abo baterankunga badakoresha inkunga nk’iterabwoba.

Bijya gutangira, byatangiranye n’Ububiligi ubwo bwavugaga ko bufatiye u Rwanda ibihano kubera ‘uruhare rwarwo’ mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Byarakaje u Rwanda ruhita rutangaza ko rucanye umubano n’Ububiligi.

Kigali kandi yavuze ko Brussels ijya hirya no hino mu bindi bihugu by’Uburayi guteranya u Rwanda n’amahanga ngo nayo aruhane mu buryo bw’ubukungu.

Abayobozi bakuru b’u Rwanda bavuga ko rudakangwa n’ibihano byafatwa n’ibihugu runaka mu gihe rukora ibyo rwemera ko ari ingenzi k’umutekano w’abarutuye.

Ubwo u Rwanda rwanzuraga guhagarika imikoranire n’Ububiligi, rwahise rubusubiza Miliyoni 92 z’ama euro bwari bwarateganyije mu kurutera inkunga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger