AmakuruImyidagaduro

Ibyitezwe kuri Davido utegerejwe na benshi i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Davido, ategerejwe i Kigali, mu Rwanda, ku itariki ya 5 Ukuboza 2025, aho azataramira abakunzi b’umuziki nk’igice cy’urugendo rwe rw’isi ari gukoreramo kwamamaza album ye nshya yise “5Ive.”

Amakuru yemejwe n’urubuga IGIHE avuga ko igitaramo kizabera muri BK Arena, kikazategurwa na Intore Entertainment, kompanyi nyarwanda ikomeye mu mitegurire y’ibitaramo, yashinzwe na Bruce Intore, uzwi cyane mu gutegura ibitaramo by’abahanzi bakomeye mpuzamahanga. Urutonde rw’abahanzi b’abanyarwanda bazafatanya nawe kuririmba ntiruramenyekana.

Mbere y’igitaramo nyirizina, itsinda rya Davido rizabanza gutegura “album listening party” y’iyo album nshya “5Ive,” izabera La Noche Kigali ku itariki ya 17 Ukwakira 2025 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro. Icyo gikorwa kizitabirwa gusa n’abatumiwe byihariye.

Igitaramo cyo i Kigali ni igice cy’urugendo rwa Davido rwo kwamamaza iyi album ku rwego rw’isi, rwatangiriye ku itariki ya 11 Nyakanga 2025 i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uru rugendo rumaze kunyura mu mijyi itandukanye yo muri Amerika, aho u Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika bizasurwamo. Biteganyijwe ko azabanza gukorera igitaramo i Atlanta ku ya 20 Ugushyingo 2025, mbere yo kuza i Kigali.

Album “5Ive”, yasohotse ku ya 18 Mata 2025, irimo indirimbo yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga barimo Chris Brown, Omah Lay, Shenseea, TayC, Dadju, n’abandi. Iyi ni album ya gatanu ya Davido, ikurikiye Oma Baba Olowo (2012), A Good Time (2019), A Better Time (2020) na Timeless (2023).

Iki gitaramo giteganyijwe muri Ukuboza kizaba ari icya kane Davido akoreye mu Rwanda. Icyo bwa mbere yakoze cyabaye mu 2014, mu kwizihiza Isabukuru y’imyaka 20 yo Kwibohora kw’u Rwanda. Yongeye kugaruka mu 2018 mu rugendo rwe rwa 30 Billion Africa Tour, aho yaririmbiye hamwe n’abahanzi nyarwanda barimo Buravan, Charly & Nina, na Riderman.

Ku nshuro ya gatatu, Davido yagarutse i Kigali mu 2023 mu gitaramo cyo mu Giants of Africa Festival, cyabereye muri BK Arena hagati ya 13 na 19 Kanama 2023.

Iki gitaramo gitegerejwe mu Ukuboza gitezweho gukurura ibihumbi by’abafana, kikongera kugaragaza ko Kigali iri gukura cyane nk’imwe mu mijyi nyafurika igezweho mu kwakira ibitaramo n’ibikorwa mpuzamahanga by’imyidagaduro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger