Ibyihariye ku rugendo intumwa ya Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Ruto
Dr. William Samoei Ruto uyobora Kenya kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025 yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame, Gen (Rtd) James Kabarebe, baganira ku kongerera imbaraga umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.
Ubwo Gen (Rtd) Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yakirwaga ku biro bya Perezida Ruto i Nairobi, yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo.
Perezida Ruto yasobanuye ko mu bindi yaganiriye na Gen (Rtd) Kabarebe harimo intego Kenya n’u Rwanda bihuje yo gukomeza ubufatanye mu kubungabunga amahoro, umutekano, ubucuruzi no kwishyira hamwe kw’akarere ndetse n’ibibazo byo mu karere.
Yagize ati “Kenya n’u Rwanda biracyari abafatanyabikorwa bahamye mu guteza imbere umutekano n’iterambere mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.”
Umubano w’u Rwanda na Kenya uhagaze neza kuva mu myaka myinshi ishize. Ushingiye cyane cyane ku bufatanye mu rwego rwa politiki ndetse n’ubukungu.
Mu rwego rw’ubukungu, Kenya ni kimwe mu bihugu binyuzwamo ibicuruzwa byinshi biva cyangwa bijya mu Rwanda, binyuze ku cyambu cya Mombasa. I Kigali kandi hakorera ibigo byinshi by’Abanyakenya.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Mata 2025, Kenya yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 24,56 z’Amadolari. Muri uko kwezi yaje ku mwanya wa kane mu bihugu byohereje byinshi i Kigali.
Muri Mata 2023, u Rwanda na Kenya byagiranye amasezerano 10 arimo ay’ubufatanye mu iterambere ry’uburezi, ikoranabuhanga, uburinganire n’iterambere ry’umwana, amahugurwa mu bya dipolomasi, ubuhinzi, ubuzima no guhererekanya ubumenyi mu
iterambere ry’amakoperative.