Ibya Perezida Putin na Macron byongeye gusobanuka
Perezida w’Bufaransa Emmanuel Macron na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin bongeye kuvugana kuri Telephone nyuma y’imyaka ibiri irenga batagirana ibiganiro.
Ku wa kabiri Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuganye kuri telefone na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin – bwa mbere mu gihe kirenga imyaka ibiri n’amezi atandatu cyari gishize.
Ibiro bya Macron byavuze ko bavuganye kuri telefone mu gihe cy’amasaha arenga abiri, byongeraho ko Perezida Macron yashishikarije ko habaho agehenge muri Ukraine.
Putin yasubije yegeka iyi ntambara ku burengerazuba bw’isi.
Itangazo ryasohowe n’ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin) rivuga ko Putin yibukije Macron ko ibihugu byo mu burengerazuba bimaze “imyaka myinshi byirengagiza inyungu z’umutekano z’Uburusiya” ndetse ko “byashinze ibirindiro bikomeye muri Ukraine byo kurwanya Uburusiya”.
Ihagarikwa ry’iyi mfashanyo ya gisirikare y’Amerika ribaye mu gihe Uburusiya bwakajije umurego mu ntambara yabwo muri Ukraine.
Mu mpera y’icyumweru gishize, Uburusiya bwagabye kimwe mu bitero binini cyane byo mu kirere kuri Ukraine kibayeho kuva intambara itangiye.
Muri icyo gitero bwakoresheje amoko arenga 500 y’intwaro, arimo n’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drone), ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa ’ballistic’ na misile zo mu bwoko bwa ’cruise’.
Ku wa kabiri, abantu batatu biciwe mu gitero Ukraine yagabye ku ruganda rwo mu Burusiya mu mujyi wa Izhevsk, mu ntera ya kilometero zirenga 1,000 uvuye ku mupaka wabwo na Ukraine.
Kuri ubu Uburusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine, harimo n’umwigimbakirwa wa Crimea bwiyometseho mu mwaka wa 2014.