AmakuruPolitiki

Huye:Inkumi yikoze mu nda yitwaza ubushobozi buke

Umukobwa w’imyaka 20 utuye mu Karere ka Huye aracyekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka ibiri, amujugunya mu musarani. Uyu mukobwa yemeye ko ari we wakoze icyo gikorwa, avuga ko yabitewe no kubura ubushobozi bwo kumurera, ndetse no kuba uwamuteye inda atarigeze amufasha.

Ibyo bikorwa byabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba. Uwo munsi, uyu mukobwa yari mu gipangu atunganyamo isuku ubwo yafashe icyemezo cyo kujugunya umwana we mu bwiherero.

Nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, uyu mukobwa yashyize amaguru n’amaboko y’umwana mu mwobo w’ubwiherero, maze igice cyo hejuru kimunanira kujyamo, arangije amutsindagira ku mutwe kugira ngo amwinjize ku ngufu.

Mu bisobanuro yatanze, yavuze ko yafashe icyo cyemezo bitewe n’uko yabuze ubushobozi bwo kumwitaho, atarashoboraga kumugaburira, kandi ngo n’umugabo babyaranye ntaho amufasha. Yabisabiye imbabazi, avuga ko atari abigambiriye ahubwo yabitewe n’akaga yari arimo.

Itegeko ribiteganya iki?

Icyaha akekwaho gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyi ngingo ivuga ko umuntu wica undi abigambiriye ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger