AmakuruUrukundo

Hamenyekanye aho ubukwe bw’umunyemari Jeff Bezos buzabera(Amafoto)

Umujyi wa Venice mu Butaliyani wemeje ko uzakira ubukwe bw’umunyemari, Jeff Bezos n’umukunzi we, Lauren Sanchez, uhakana amakuru yavugwaga ko ubu bukwe buzahungabanya ubuzima bw’abahatuye na ba mukerarugendo.

Mu itangazo Meya wa Venice, Luigi Brugnaro, yasohoye ku wa 29 Werurwe 2025, yemeje ibyari bimaze iminsi bivugwa ko uyu mujyi uzaberamo ubu bukwe bwiswe ubw’ikinyejana.

Iri tangazo kandi ryanahakanye ibyavugwaga ko ubu bukwe bushobora guhungabanya uyu mujyi bitewe n’uko ibyumba bya hoteli zikomeye byamaze gufatwa n’abazabutaha, ibijyanye na taxi n’ibindi bitwara abagenzi nabyo bikazaba ikibazo bitewe n’ubwinshi bw’abantu.

Byavugwaga ko ibi bishobora guhungabanya ba mukerarugendo basura uyu mujyi bitanasize abasanzwe bawutuyemo. Ibi ariko uyu muyobozi yabihakanye avuga ko uyu mujyi nubwo ari muto umenyereye kwakira ibikorwa by’abantu benshi.

Ati “Ibivugwa byinshi n’amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa ku bukwe bwa Jeff Bezos nta shingiro bifite. Venice imenyereye kwakira ibikorwa byinshi bya buri cyumweru, yanakiriye ibirimo inama ya G20 na G7 n’ibindi birori birimo n’ubukwe bukomeye nta bibazo bibayeho”.

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko bari gukorana n’abari gutegura ubu bukwe kugira ngo buzagende neza hashingiwe ku bushobozi bw’uyu mujyi.

Mu bindi iri tangazo ryavuze, ni ukuba ubu bukwe bwa Bezos buzakira abatumirwa bagera kuri 200 biganjemo ibyamamare.

Itariki y’ubukwe bwa Bezos na Lauren ntabwo iramenyekana, uretse ko hari amakuru avuga ko buri hagati ya 24-26 Kamena 2025. Buzabera mu bwato bunini bw’uyu muherwe yise ‘Koru’.

Mu minsi ishize byatangajwe ko mu bakomeye bamaze gutumirwa muri ubu bukwe harimo Perezida Trump n’umukobwa we, Ivanka Trump, Kim Kardashian, Oprah Winfrey, Eva Longoria, Leonardo DiCaprio n’abandi.

Jeff Bezos na Lauren Sanchez bagiye kwiyongera mu byamamare byakoreye ubukwe muri Venice nyuma ya George Clooney na Amal Clooney babuhakoreye mu 2014

Twitter
WhatsApp
FbMessenger