Google igiye kubera igisubizo abatazi indimi mpuzamahanga
Google yatangaje ko yatangiye kugerageza uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha abantu gusemurirwa amagambo ari kuvugwa ako kanya mu rundi rurimi, hifashishijwe écouteurs zifite ikoranabuhanga rihanitse.
Ubu buryo bushya butuma iyo umuntu atangiye kuvuga mu rurimi rumwe, amagambo ye ahita ahindurirwa mu rundi rurimi uwo muganira yumva ako kanya, atategereje ko arangiza kuvuga. Ibi bituma ikiganiro kigenda neza kandi mu buryo busanzwe, nk’aho abantu bombi baba bavuga ururimi rumwe.
Google ivuga ko iri koranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence), rikaba rishobora kumva ijwi ry’uvuga, ikarisobanura, igahita irihindura mu rurimi rw’uwo urimo kuganira na we mu gihe gito cyane.
Urugero rwatanzwe ni uko umuntu uvuga Icyongereza n’undi uvuga Igifaransa bashobora kuganira kuri telefone cyangwa imbonankubone (video call), buri wese yumva ibisobanuro mu rurimi rwe binyuze muri écouteurs, nta nkomyi y’ururimi ibaye.
Nubwo ubu buryo bukiri mu igerageza, Google ivuga ko niburamuka bugize umusaruro bwitezweho koroshya itumanaho mpuzamahanga, by’umwihariko mu bucuruzi, mu ngendo, mu burezi no mu biganiro bya buri munsi hagati y’abantu bavuga indimi zitandukanye.
Abasesenguzi bavuga ko iri koranabuhanga rishya rishobora guhindura cyane uburyo abantu bavugana ku Isi, rigakuraho zimwe mu nzitizi zikomeye zituruka ku itandukaniro ry’indimi.
