Gisèle Pelicot yavuze ibyo Umugabo we yamukoreye agasambanywa n’abagabo 72
Urubanza rwa Gisèle Pelicot rwabaye kimwe mu byaranze amateka y’u Bufaransa mu bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kubera uburemere bw’ibyaha byagaragajwe n’ubutwari uyu mugore yagize bwo kubishyira ahagaragara.
Gisèle Pelicot, ufite imyaka 74, yamenyekanye cyane nyuma yo kurega uwari umugabo we, Dominique Pelicot, amushinja kumusambanya ku ngufu mu gihe kirekire, ndetse no kumushyikiriza abandi bagabo benshi kugira ngo na bo bamufate ku ngufu. Ibi byamenyekanye mu 2020, nyuma y’uko habonetse amashusho n’ibimenyetso byafashwe n’uregwa ubwe.
Urubanza rwabaye mu gihe cy’amezi ane, rugaragaza ko Dominique Pelicot yakatiwe igifungo cy’imyaka 20. Abandi bagabo 50 bagaragaye mu mashusho na bo bakatiwe ibihano bitandukanye, biri hagati y’imyaka itanu na 15 y’igifungo.
Mu kiganiro yahaye BBC Newsnight, Gisèle Pelicot yavuze ko yahisemo kutagira ibanga ku rubanza rwe kuko yumvaga ko ipfunwe ritagomba kuba ku wahohotewe, ahubwo rikwiye kuba ku wahohoteye. Yagaragaje ko atigeze yicuza icyemezo cyo kudasaba ko urubanza ruba mu muhezo, kuko byatumye ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kivugwa ku mugaragaro, bikanaha imbaraga abandi bahuye na byo.
Mu gitabo cye yise “A Hymn to Life”, agaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima, avuga ko igihe yamenyaga ukuri kw’ibyamukorerwaga byamubabaje bikomeye, akabigereranya n’inkubi y’umuyaga ikomeye (tsunami) yasenye icyizere yari afitiye uwo bari bamaze imyaka 50 babana.
Yavuze kandi ko kimwe mu bihe byamugoye cyane ari ukuganiriza abana be batatu ku byari byarabaye. Mu mashusho yasanzwe, harimo n’ay’umukobwa we Caroline yambaye ubusa. Uyu mukobwa na we yigeze gutangaza ko ashobora kuba yarahohotewe, ariko ko atigeze abona ibimenyetso bihagije byabimwemeza.
Gisèle Pelicot yavuze ko kugeza ubu hari ibibazo bikimubangamiye, birimo kumenya niba uwahoze ari umugabo we yarigeze no guhohotera umwana wabo. Hari kandi ikindi cyaha cyashinjwaga Dominique Pelicot kijyanye n’urupfu rw’umukobwa w’imyaka 23 wari umukomiseri w’inzu mu 1991 i Paris, na cyo Gisèle yifuza kumenya ukuri kwacyo.
Inkuru ya Gisèle Pelicot yakanguye impaka zikomeye mu Bufaransa no ku rwego mpuzamahanga ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore, uko ubutabera bukemura ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’uruhare rw’ipfunwe mu gutuma bamwe batinyuka kuvuga ihohoterwa bakorewe.
Ubutwari bwe bwo kuvuga amateka ye ku mugaragaro bwabaye isomo rikomeye ku bahohotewe benshi, bubibutsa ko uburenganzira bwo kuvuga no gushaka ubutabera ari intambwe ya mbere yo kwiyubaka no guharanira impinduka mu muryango.


