ImyidagaduroUrukundo

Gen. Muhoozi yongeye gutamazwa n’urukundo afitiye Miss Mutesi Jolly

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwatangaje benshi, nyuma yo kugaragaza ko Miss Mutesi Jolly ari umugore we kandi amushimagiza mu buryo bukomeye.

Mu butumwa bwe, Gen. Muhoozi yerekanye ko nta muntu n’umwe ukwiye kuvuga nabi kuri Jolly, avuga ko kumuvuga nabi bisa no kumuvogera ku buryo bw’umwihariko. Yagize ati: “Kuvuga kuri Jolly birabujijwe. Biba bisa no kunvugaho.”

Yanagaragaje urukundo rwe rudasanzwe amuhemba, amurebana n’ibyamamare mpuzamahanga, avuga ko Beyoncé Knowles atigeze amugeraho. Ati: “Beyoncé ntiyakwigereranya nawe. Uri mwiza kandi uri umugore wanjye.”

Mu cyumweru gishize, Gen. Muhoozi yanatangaje ko mu mwaka utaha azajya mu Rwanda kumusura no kumutwara, abivuga mu buryo bw’ubukwe buhuza u Rwanda na Uganda. Yagize ati: “Umwaka utaha ndaza mu Rwanda gufata umugore wanjye. Ntabwo nshaka ibihuha cyangwa inkuru zidafite ishingiro. Niwe kandi nzamurongora.”

Mu butumwa bunyuranye, yongeye kwihaniza abagerageza kuvuga nabi kuri Miss Mutesi Jolly, abibutsa ko bagomba kwitonda. Ati: “Mwitonde… muri kuvuga ku mugore wanjye.”

Ibi si ubwa mbere Gen. Muhoozi agaragaza amarangamutima ye ku mugaragaro kuri Jolly, kandi ubu buryo bwo kugaragaza urukundo ku mbuga nkoranyambaga bukomeje guteza impaka mu baturage bo mu Rwanda no muri Uganda.

Bamwe babibona nk’ishimwe ry’urukundo rwihariye, abandi bakabifata nk’uburyo bwo gukurura ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga. Kugeza ubu, Miss Mutesi Jolly ntiyigeze atangaza icyo atekereza kuri ibi, bituma inkuru ziguma mu rujijo mu maso y’abenshi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger