Gaspard Twagirayezu yagizwe Visi Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita ku Isanzure
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure (Rwanda Space Agency – RSA), Gaspard Twagirayezu, yagizwe Visi Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita ku Isanzure (International Astronautical Federation: IAF), rimwe mu mashyirahamwe akomeye ahuza inzego zitandukanye z’isi zishinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ry’isanzure.
Ibi byatangarijwe mu Nama Mpuzamahanga y’Isanzure (International Astronautical Congress – IAC) iteraniye i Sydney, muri Australia, ikaba yahurije hamwe ibihugu, ibigo mpuzamahanga, inzobere mu bushakashatsi, za kaminuza n’abikorera bafite uruhare mu iterambere ry’isanzure.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita ku Isanzure ryashinzwe mu mwaka wa 1951 rifite intego yo guhuza inzego zitandukanye z’isi zigamije guteza imbere ubushakashatsi n’ikoreshwa ry’isanzure mu buryo burambye kandi bugirira inyungu abantu bose.
Uyu muryango uhuriza hamwe ibigo by’igihugu bishinzwe isanzure, ibigo bikora ubushakashatsi, za kaminuza n’amashuri makuru, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abikorera bigaragara mu rwego rw’ikoranabuhanga ry’isanzure.
Uyu muryango uzwiho kuba ari wo utera imbaraga mu bufatanye mpuzamahanga mu ikoranabuhanga, ukanategura amahugurwa, ibiganiro n’imishinga ihuza ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere n’ibyateye imbere.
Kugirwa Visi Perezida wa IAF kwa Twagirayezu ni intambwe ikomeye ku Rwanda, kuko igihugu cyamaze kwiyemeza gushora imari mu ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure binyuze mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure cyashyizweho mu 2020.
U Rwanda rumaze kugaragaza ibikorwa bitandukanye mu rwego rw’isanzure birimo gutangiza satellite ya mbere y’u Rwanda (RwSat-1) mu 2019, gushyira imbere gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure mu igenamigambi ry’ubutaka, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’itumanaho, no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu guhanga udushya twifashishwa mu iterambere rirambye.
Abasesenguzi bavuga ko kugirwa Visi Perezida wa IAF bizafasha u Rwanda kongera ijwi ryacyo mu biganiro mpuzamahanga, kugira ijambo mu igenamigambi ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ry’isanzure, no gutanga amahirwe ku rubyiruko rw’u Rwanda kwiga, gukora ubushakashatsi no kubona amahugurwa ajyanye n’isanzure.
Twagirayezu asanzwe azwi nk’inzobere mu bijyanye n’uburezi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi. Kugirwa ku rwego rwo hejuru muri IAF bizamufasha guhuriza hamwe ubunararibonye bw’abahanga bo ku isi, ndetse n’u Rwanda rukarushaho kubaka ubushobozi bwarwo mu ikoranabuhanga.