AmakuruImyidagaduro

‎Garuka live concert: Igitaramo kigamije guhindurira abantu ubuzima mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri ‎

Mu karere ka Burera, mu Ntara y’Amahyaruguru hateganywa kubera Igitaramo cyiswe Garuka live Concert, giteganya kuzaba gifite umwihariko ukomeye mu butumwa buzatangwa kuko abantu bazabasha kuronkeramo ibitunga umuburi mu buryo bw’umwuka n’uburyo bugaragara.

‎Iki gitaramo giteganyijwe kuwa 25 Ukwakira 2025, mu murenge wa Cyanika.

‎Ni Igitaramo gifite umwihariko wo kujyana na gahunda za leta zirimo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imirirre mibi binyuze mu biti bizahabwa abaturage, guteza imbere ubukungu bwabo binyuze mu matungo magufi Kandi hazanatangwa amabati yo kubakisha ubwiherero, mu buryo bwo kwirinda no gukumira indwara ziterwa n’umwanda.

‎Turirimbe Didace umuhuzabikorwa w’igitaramo yagaragaje ko basanze gusangiza umukiristo ibitunga umubiri na roho aribyo bituma arushaho gukomera mu ntambwe ari gutera zo kuba umukiristo nyawe.

‎Ati:”Iki gitaramo kigamije guhindurira abantu ubuzima mu buryo bw’umwuka n’uburyo bw’umubiri bugaragara kuko hari igihe usanga abantu bajya kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bagafashwa ariko bamara kuhava batashye bakibuka ibibazo bagiye guhura nabyo, bakava muri ya Si y’umwuka bagasubira mu y’umubiri irabababaza kurusha ibindi. Twe twahise dutekereza tuvuga ko uburyo bwuzuye ari uko turaba dufite umukiristo wuzuye ariko akaba n’umwenegihugu wuzuye urafasha igihugu n’itorero.”

‎Yakomeje ati:”Hari ibisabwa kugira ngo umuntu abe yuzuye nko kuba yariye,kuba afite icyo arigukora kimuha inyungu niyo mpamvu twahisemo kuzakora ibikorwa 3 by’ingenzi birimo gutanga amabati, gutanga inkoko n’ibiti by’imbuto muri rusange.

‎Didace yagaragaje ko iki gitaramo kizaba inzira nziza yo kumurikiramo impano nshya kuko bazaha umwanya abanyempano babashe kwigaragaza kugira ngo nabo babashe gutungwa n’impano bafite.

‎‎Umuhanzi Bozzi Olivier Ari mu bazataramira abazitabira igitaramo mu gihe Umuhanzi Theo Bosebabireba niwe muhanzi mukuru uzatarama kugira ngo ubutumwa bwanyujijwe mu nyigisho,bubashe gushimangirwa n’ubwo mu ndirimbo.

‎Iki gitaramo gifite intego yo kubungabunga ubusugire bw’ikirere no kubaka umukiristo uhamye Kandi wifashije binyuze mu nyigisho no mu bikorwa by’amaboko birimo gutanga ibifasha umukiristo kubaho neza nyuma y’amasengesho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger