AmakuruPolitiki

FRANK HABINEZA NA ALPHONSE NKUBANA BATORANYIJWE NK’ABASENATERI BASHYA MU RWANDA

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, mu nama idasanzwe y’Inteko y’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) yabereye i Kigali, hatowe Frank Habineza, Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda – DGPR) na Alphonse Nkubana w’ishyaka Parti Socialiste Progressiste (PSP), nk’abasenateri bashya batowe ku bwumvikane rusange.

Aba bagabo bombi, nibemerezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, bazasimbura Senateri Alexis Mugisha na Senateri Clotilde Mukakarangwa, bafite manda zisozwa ku wa 22 Ukwakira 2025.

Frank Habineza, wamamaye cyane mu ruhando rwa politiki y’u Rwanda no mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, ni umwe mu banyapolitiki b’imbere mu gihugu bazwi cyane mu rugendo rwo gushimangira demokarasi n’iterambere rirambye. Yashinze Democratic Green Party of Rwanda mu mwaka wa 2009, ishyaka ryaje kwemerwa mu buryo bwa burundu mu 2013 nyuma y’imyaka myinshi ryiruka mu nzira z’amategeko no mu bibazo by’imbogamizi nyinshi.

Frank Habineza yabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 2018, aho azwi cyane mu gukurikirana ibibazo birebana n’ibidukikije, iterambere rirambye, ubukungu butangiza ibidukikije n’uburenganzira bwa muntu. Mu mateka ye, yagiye agaragara nk’umwe mu banyapolitiki batinyutse kugaragaza ibitekerezo bye ku mugaragaro ariko mu buryo bwubaka, anashimangira ko u Rwanda rukeneye umubano mwiza hagati y’amashyaka yose n’ubufatanye mu nyungu z’igihugu. Yigeze no guhagararira ishyaka rye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, aho yabaye umwe mu bakandida bake bari bahanganye na Perezida Paul Kagame.

Alphonse Nkubana, umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka Parti Socialiste Progressiste (PSP), azwi nk’umunyapolitiki wizewe wubaka ku bunararibonye n’ubumwe mu mitwe ya politiki. PSP isanzwe izwi nk’ishyaka rifite amateka maremare mu Rwanda, ryagiye rifatanya n’andi mu kubaka umusingi w’igihugu cyunze ubumwe. Nkubana yagiye agaragaza ubushake bwo guteza imbere imiyoborere ishingiye ku bumwe, amahoro n’ubutabera, ndetse byitezwe ko azazana imbaraga nshya mu Nteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage no kurengera inyungu rusange.

Iyi mpinduka mu Nteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko muri Sena, igaragaza uburyo urwego rw’amashyaka ya politiki rukomeje gukura mu bumwe, ibiganiro n’ubwumvikane bigamije inyungu z’igihugu. Kuba Habineza na Nkubana bemejwe ku bwumvikane rusange bigaragaza icyerekezo gishya cya politiki y’u Rwanda, aho impaka n’ibitekerezo bitandukanye byubahirizwa ariko byose bigahurizwa ku ntego imwe yo guteza imbere igihugu. Nirangira gahunda y’Urukiko rw’Ikirenga yemeje amatora, aba basenateri bashya bazatangira inshingano zabo ku wa 23 Ukwakira 2025.

Evode Uwizeyimana, umwe mu banyamategeko n’abanyapolitiki bamenyekanye mu Rwanda nawe ari mu basenateri basoje Manda zabo,Yagize uruhare mu gusobanura amategeko no guteza imbere politiki ishingiye ku butabera n’imiyoborere myiza.

Uretse kuba yarakoze mu nzego za Leta, Evode azwiho kugira ubunararibonye mu gusobanura amategeko ku rwego rw’igihugu no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger