AmakuruUtuntu Nutundi

France: Umu diaspora yaciwe umutwe

Umubiri w’umuntu wagaragaye ari ibice kandi udafite umutwe wabonetse ku itariki ya 22 Nzeri mu mugezi wa Yonne, mu mujyi wa Auxerre, wamaze kumenyekana hifashishijwe ADN ye, nk’uko byatangajwe na ICI Auxerre (yahoze ari France Bleu) kuwa gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025.

Ibi byemejwe n’umushinjacyaha, akaba yemeje amakuru y’ikinyamakuru l’Yonne Républicaine. Ibimenyetso byagaragaje ko uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, ari Umunyarwanda wari ufite ibyangombwa byemewe byo gutura mu Bufaransa.

Uyu mubiri wagaragaye watangiye kwangirika, wabonetse hafi y’ikidendezi cy’amazi cya la Chaînette, mu mujyi wa Auxerre, ku wa 22 Nzeri, hafi y’ubwato, nk’uko byasobanuwe n’umushinjacyaha wa Repubulika, Hugues de Phily.

Umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda mu Bufaransa Renzaho Christophe yabwiye Teradignews ko bamenye uru rupfu rutunguranye gusa agaragaza ko benshi bagize impungenge z’uko nyakwigendera ashobora kuba yishwe.

Ati:”Twaraye tumenye inkuru y’icamugongo,hari umwana w’imyaka 25 baciye umutwe,Polisi yamenye ko yari Umunyarwanda wabaga hano afite ibyangombwa byose,kugeza ubu ntituramenya niba habayeho guhohoterwa cyangwa niba yishwe mu bundi buryo gusa muri kominote harimo akantu k’ubwoba bakeka ko yaba yishwe kubera ko ari Umunyarwanda cyangwa ku mpamvu ze bwite,dutegereje muri make ibizava mu iperereza.”

Umubiri wa nyakwigendera wagaragaye waramaze kwangirika ku buryo byari bigoye kumenya icyamwishe n’igihe yapfiriye, cyangwa se uwo ari we.

Abasirikare babarizwa mu rwego rw’abashinzwe koga mu mazi (plongeurs) bakoze ubugenzuzi bwimbitse, ariko ntibahise bashobora kumenya impamvu nyakuri y’urupfu. Iperereza mu rwego rwo gushaka impamvu z’urupfu rw’uyu muntu ryategetswe, rishingwa komiseri ya polisi yo mu mujyi wa Auxerre.

Hashize iminsi icumi umurambo ubonywe, nibwo hifashishijwe ADN yafashwe n’ishami rya serivisi y’igihugu ishinzwe ibimenyetso bya gihanga bya polisi (police scientifique nationale),.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger